Gakenke:Abantu 39 bishwe n'imvura bashyinguwe,abasigaye bizezwa guhabwa ibibafasha-Amafoto
Abantu 39 bishwe n’inkangu biturutse ku imvura nyinshi yaguye ikica abantu ikanangiza ibintu, bashyinguwe n’Imiryango yabo ndetse n’ubuyobozi bw’Igihugu, abasigaye nabo bijejwe gufashwa mu buryo bwose. kuri uyu munsi Tariki ya 09 Gicurasi 2016 nibwo mu Karere ka Gakenke Abayobozi bakuru b’Igihugu n’abaturage bashyinguye abantu bishwe nibiza byaturutse ku imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo […]
Mombasa: Inyubako y’amagorofa 6 yahirimye nyuma y’iherutse guhirima i Nairobi
Inyubako nini mu mujyi wa Mombasa ho mu gihugu cya Kenya nayo yahirimye nyuma y’iminsi mike indi nyubako mu mujyi wa Nairobi ihirimye igahitana abantu basaga 40. Biravugwa ko iyi nyubako iherereye ahitwa Nyali Centre y’amagorofa 6 yahirimye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Kugeza ubu nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga, ntiharamenyekana […]
Polisi yaburijemo imyiteguro y’irahira rya Besigye ifunga bamwe mu bayobozi ba FDC
Mu gihe Kizza Besigye ategereje umunsi azarahiriraho ko ugera, bamwe mu bayobozi b’ishyaka rye batawe muri yombi na Polisi ubwo bari mu myiteguro ibanziriza kurahira nka Perezida wa Uganda nk’uko aherutse kubitangaza. Ibyo byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki 09 Gicurasi 2016, aho polisi yo mu gace ka Najjanankumbi, kabarizwamo ibiro by’ishyaka […]
Col Nsengiyumva witandukanyije na FDLR arashinja bamwe mu Barembetsi kuba intumwa za FDLR
Colonel Nsengiyumva Augustin uherutse kwitandukanya n’umutwe wa FDLR akagaruka mu Rwanda yamennye amabanga y’amayeri uyu mutwe usigaranye yo kwifashisha mu guteza umutekano muke mu Rwanda. Uyu mugabo uzwi ku izina rya Kadas watahutse mu cyiciro cya 53 kimwe na mugenzi we Caporal Mukamugema Janviere bazanye, bavuze ko uyu mutwe washinzwe ugizwe n’abarwanyi barenga ibihumbi 100 […]
Pallaso yakubise amavi hasi imbere ya televiziyo asaba imbabazi Sheebah
Nyuma y’umwuka mubi wakomeje kuba hagati ya Pallaso na Shebbah Karungi, kuri ubu Pallaso byamwanze mu nda maze ubwo yari mu kiganiro kuri WBS TV mu ijoro ryakeye, akubita ibipfukamiro hasi asaba imbabazi Sheebah ku mugaragaro. Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, yanditse agaragaza amagambo agaragaza ko akunze umuziki akorana na Shebbah ko umusigira byinshi atakwibagirwa […]
Alicia Keys azataramira abazareba umukino wa nyuma wa Champions League
Ni ubwa mbere UEFA ifatanyije na Pepsi bagatumira umuhanzi wo ku rwego mpuzamahanga kuririmba mu marushanwa y’imikino ya Champions League . Ku itariki 28 Gicurasi mu Butaliyani, nibwo hazaba isozwa rya Champions League ubwo umuhanzi wagiye atsindira ibihembo bitandukanye birimo Grammy, Alicia Keys, azataramira abazitabira uwo mukino uzahuza Atletico Madrid na Real Madrid. Lauerent Epstein […]
Umwana yavutse adafite umwenge w’ikibuno -AMAFOTO
Muri Nigeria mu gace ka Pankshin benshi batunguwe no kubona umwana wavutse adafite umwenge w’ikibuno. Ibi byamenyekanye ubwo amafoto y’uwo mwana yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga aho bamusabiraga ubufasha ngo abe yavurwa. Nkuko Ghafla ibivuga , ngo nyuma yo kuvuka taliki 30 Mata 2016 akabura aho yitumira, byakurikiwe no kubyimba inda, bikaba byarateye urujijo ku cyabiteye. […]
Amafoto: Kagame, Omar Bashir, na perezida wa BAD bitabiriye irahira rya Omar Guelleh
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Sudani, Omar Bashir ni bamwe mu bitabiriye irahira rya perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti kuri iki Cyumweru tariki 08 Gicurasi 2016. Usibye aba, na perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud , ndetse n’umuyobozi wa Banki Nyafurika, Akinwumi Adesina, ni bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango. Amafoto: Amafoto: Village […]
Moise Katumbi yageze mu rukiko aherekejwe n’imbaga y’abamushyigikiye
Kuri uyu wa Mbere, Moise Katumbi yitabye urukiko rw’ubujurire rwa Lubumbashi agiye guhatwa ibibazo, aho yageze ku rukiko aherekejwe n’imbaga y’abantu bamushyigikiye. Ngo byari ibintu bidasanzwe mu mujyi wa Lubumbashi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi ubwo abantu benshi bari baherekeje Katumbi ku rukiko bagiye bambaye imyambaro yera. Usibye abantu basanzwe, […]
Amaranye icyumweru umurambo w’umwana we mu nzu yizeye ko azazuka
Umugore w’imyaka 25 wo mu Karere ka Nebbi amaranye icyumweru umurambo w’umwana we w’umwaka umwe mu nzu mu ibanga kubera ko ngo yari yizeye ko azazuka. Jane Iwutung yabanaga umurambo w’umwana we, Gerald Rwothomio mu rugo aho yakodeshaga mu giturage cya Kasuku ho muri Nebbi nyuma y’icyumweru umwana apfuye yishwe na meningitis. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi […]
CNLG igiye gukora ubuvugizi ngo hagire igikorwa ku rwobo rwa Nduba
Muri iki cyumweru gishize, habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo. Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwaturutse ku Murenge wa Nduba rwerekeza ahari urwobo rwajugunywemo abatutsi muri jenoside, haba n’umuhango wo kuhashyira indabo. Mu buhamya bwe, Nsengiyumva Jean Claude waharokokeye yavuze ku mateka y’urwo rwobo. […]
Gahunda ya girinka yatumye hamenyekana uburyo izi nka zifashwe
Mu gihe cy’iminsi itandatu, mu Karere ka Kamonyi hakozwe isuzuma rigamije kureba uburyo inka zatanzwe muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda zifashwe. Kuri uyu wa gatanu tariki 06 Gicurasi 2016, nibwo iki gikorwa cyageze ku musozo hakaba hasigaye gusa gukusanya raporo. Nkuko bitangazwa na serivisi ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Kamonyi, ngo muri iki gihe […]
Kutubahiriza amategeko y’umuhanda kwatumye abarenga 52 bapfa 73 barakomereka
Muri Afuganisitani, imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa bus zagonganye n’ikamyo yari itwaye Peterori abantu 52 barapfa abandi 73 barakomereka bikomeye bitewe no kutubahiriza amategeko agenga ibinyabiziga mu muhanda. Ibi byabaye kuri iki cyumweru taliki 8 Gicurasi 2016 ahagana ku isaha ya 06:30 za mu gitondo ku isaha yo muri Afuganisitani. Izo modoka uko ari […]
Ubwoko 5 bw’imbuto ushobora kurya ugatera akabariro uko bikwiye
Uramutse ushaka kugira ubuzima bwiza kandi ukanoza inshingano z’abashakanye, ifunguro ryawe ntiryagakwiye kuburamo ibintu bikurikira , bityo ugategura ijoro ryuje urukundo kuko bituma mwese mugira ubushake bwo gutera akabariro. 1. Shokora Ni kenshi igitsinagore gikunze kurya amashokora burya ntibiba ari iby’umurimbo kuko hari ababikora bazi impamvu yo kuba ubwayo yifitemo ibituma aryoherwa igihe bari mo […]
Uganda: Hagati ya Andrew Mwenda n’umugore wa Besigye ni inde uri mu ukuri?
Intambara y’amagambo yadutse kuri uyu wa Gatanu ushize ndetse ikanakomeza kuwa Gatandatu hagati y’umugore wa Kiiza Besigye, Winnie Byanyima ndetse n’umunyamakuru uzwi cyane muri Uganda ndetse no mu karere, Andrew Mwenda, aho bombi bahanganye ku cyo demokarasi ari cyo n’ubutegetsi bugendera ku mategeko. Umugore wa Besigye akaba ashinja uyu munyamakuru gushyigikira ubutegetsi bw’igitugu. Guterana amagambo […]
Umuhanda Kigali-Muhanga wafunzwe n'amazi kuri Nyabarongo-AMAFOTO
Nyuma y’imvura imaze iminsi igwa ndetse ikangiza ibitari bike, abantu bakahasiga ubuzima hirya no hino mu gihugu, noneho mu ntara y’amajyepho ukimara kwambuka Nyabarongo amazi yabujije imigenderanire nyuma yo kuzura mu muhanda mu buryo butunguranye. Kugeza ubu n’uko byifashe kuko nta muntu wambuka ngo aze mu mujyi wa Kigali cyangwa ngo ajye mu ntara y’amajyepfo. […]
RNC irahakana ko Gen Mujyambere wo muri FDLR yafashwe avuye kubonana na Kayumba Nyamwasa
Ishyaka RNC rirahakana amakuru yavugaga ko umugaba w’umutwe wa FDLR, Gen Mujyambere uherutse gufatirwa muri Congo, yaba yarafashwe avuye mu gihugu cya Afurika y’Epfo kubonana na Kayumba Nyamwasa. Umwe mu bavugizi b’iri shyaka yavuze ko bashaka gukura mu rujijo abantu bakomeje kuvuga ko Gen Mujyambere yafashwe avuye muri Afurika y’Epfo kubonana na Kayumba Nyamwasa. Yavuze […]
Ngoma: Abamotari n'abanyonzi biyemeje kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma yakoranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto no ku magare bagera ku 3600 ibakangurira kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya. Ibi byasabwe kandi byemerwa n’abakorera uyu mwuga mu mirenge ya Kibungo, Sake, na Rukira. Abo mu murenge wa Kibungo babikanguriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u […]