Uganda: Hagati ya Andrew Mwenda n’umugore wa Besigye ni inde uri mu ukuri?

Sangiza iyi nkuru

Intambara y’amagambo yadutse kuri uyu wa Gatanu ushize ndetse ikanakomeza kuwa Gatandatu hagati y’umugore wa Kiiza Besigye, Winnie Byanyima ndetse n’umunyamakuru uzwi cyane muri Uganda ndetse no mu karere, Andrew Mwenda, aho bombi bahanganye ku cyo demokarasi ari cyo n’ubutegetsi bugendera ku mategeko. Umugore wa Besigye akaba ashinja uyu munyamakuru gushyigikira ubutegetsi bw’igitugu.

Guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga hagati y’aba bombi kwatangiye kuwa Gatanu ubwo Andrew Mwenda yagabaga igitero kuri Winnie Byanyima, nyuma y’aho uyu mudamu yari amaze guhagarikwa n’abapolisi bakamusaka iwe mu rugo nyuma yo kuva mu Bwongereza.

Winnie-Byanyima
Winnie Byanyima, umugore wa Kiiza Besigye

Mwenda yatangiye avuga ko Winnie Byanyima n’umugabo we Kiiza Besigye na Museveni bakundaga kunenga imyitwarire y’igipolisi bavugaga ko ari icya Obote, none ngo aba babiri bakaba bavuga ko igipolisi gihari nacyo ari icya Museveni.

Mu gushinja uyu munyamakuru kutaba umunyakuri, umugore wa Kiiza Besigye yamwibukije ko ibyo yakoze mu guharanira uburenganzira bwa muntu bigaragarira buri wese. Yakomeje ashinja Mwenda, ubusanzwe wigeze kujya anenga guverinoma ya Uganda, kuba yaragurishije roho ye kuri ubu akaba ari we uvugira ubutegetsi bw’igitugu.

Byanyima yagize ati: “Wari uri kumwe natwe duhangana n’ubwiyongere bw’igitugu kugeza ubwo wiyunze ku gitugu”

Iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga ko Andrew Mwenda kugeza muri za 2000 yari yarubatse izina ku rwego mpuzamahanga kubera gutinyuka ubutegetsi bwa Museveni n’umuryango we, ariko akaba amaze gushinjwa kenshi kuba ubutegetsi bwaramuguze bukamucecekesha.

“Mwenda wo muri za 2000 ahuye na Mwenda w’uyu munsi, uko ari babiri barwana” ibyo ni ibyo abakurikiranira hafi guverinoma ya NRM bavuga.

mwenda
Andrew Mwenda

Ku ruhande rwe ariko, Mwenda arahakana ko yaguzwe cyangwa akiyunga ku butegetsi bumaze imyaka 30 butegeka Uganda. Avuga ko yemera gusa uko NRM yagiye yivugurura mu myaka ishize, aho avuga ko kuri ubu iri shyaka rigendera kuri demokarasi kurusha igihe Byanyima yari akirishyigikiye. “None kuki warivuyemo ubu?” , icyo ni ikibazo yabajije Byanyima.

Yakomeje avuga ko ibyo Byanyima amushinja ntacyo bivuze amubaza igihe yiyunze ku butegetsi bw’igitugu avuga n’ibikorwa bibigaragaza.

Andrew Mwenda usanzwe ufite n’ikinyamakuru The Independent, avuga ko Byanyima atari akwiriye kurwanya NRM ubu kuko ngo yari mbi cyane akiyirimo.

Mwenda yabwiye Byanyima ko mu 1986 ubwo yari umurwanashyaka ukomeye wa NRM, hariho guverinoma itaratowe ahubwo yafashe ubutegetsi ku ngufu. Ngo yari ayishyigikiye bikomeye ubwo yicaga abantu muri Mukura, Acholi n’ahandi ari nako rihagarika ibikorwa bya politiki by’andi mashyaka.

Winnie Byanyima nawe ati: “Ntabwo nari umuyoboke ukomeye naranengaga; kuri dosiye yamaganaga ubujura bw’amatungo bwa NRA muri Teso. Uzagenzure Hansard” (Hansard akaba ari nk’ahandikwa impaka zibera mu nteko ishinga amategeko)

Byanyima avuga ko yayoboye urugamba rukomeye rwo kurwanya ruswa muri NRM mu myaka ya za 90 kugeza ayivuyemo. Yagize ati: “Mwenda ntushobora guhindura amateka. Nanenze NRM ku mugaragaro, nirukanwa kubera kuvuga ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu. Wowe ushyigikira igitugu.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *