Perezida Nkurunziza yashimangiye ko u Rwanda ruri inyuma y’ibitero byibasira u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza yashimangiye amakuru yavuzwe n’abayobozi bakomeye muri iki gihugu avuga ko u Rwanda rwagize uruhare mu bitero byagabweyo kuva mu 2015 harimo n’icyagabwe muri Komine ya Mabayi tariki ya 17 Ugushyingo 2019.

Aya makuru dukesha BBC avuga ko Perezida Nkurunziza yatangarije ubutumwa mu nama y’inteko ishinga amategeko y’umuryango wa ICGLR yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Ukuboza mu mugi wa Bujumbura.

Perezida Nkurunziza avuga ko abagabye ibi bitero harimo n’icyagabwe ku ngabo z’igihugu i Mabayi muri Twinyoni bafashijwe n’u Rwanda.

“Abadutera bafashijwe, batojwe kandi bahawe ibikoresho n’u Rwanda.” Perezida Nkurunziza.

Nyuma y’igitero cya Mabayi, umutekano mu Burundi warakajijwe kuko ikigaragara hari icyo bikanga. Ku nkengero za Pariki ya Kibira ngo hari ingabo zihahora zirinze umutekano, zifite n’intwaro zirimo into n’iziremereye. Abaturage barengeje imyaka 16 bo bakorana uburinzi n’ingabo z’igihugu, abatabikoze bagafatwa nk’abanzi b’igihugu. Mu bice bimwe, abaturage ntibemerewe kugenda nyuma ya saa tatu z’ijoro.

Ubutumwa bwa Nkurunziza bwunga mu bwavuzwe n’umuvugizi w’ingabo mu Burundi, Minisitiri w’umutekano w’Imbere mu gihugu ndetse n’umuvugizi wa leta y’u Burundi mu ibaruwa yanditse ahamagarira amahanga kugira icyo akora mu kubahiriza amasezerano arebana n’umutekano mu karere.

U Burundi bushinja u Rwanda kugira uruhare mu bitero byabugabweho bigera ku 9. Ibyo bikaba byarabazwe kuva mu 2015. U Rwanda ntiruhwema kubihakana no, rukavuga ko ibirego by’u Burundi nta shingiro bifite nk’uko Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yabitangaje.

Iyi baruwa yashyizweho umukono n’umuvugizi wa leta y’u Burundi, Olivier Nduhungirehe yayifashe nk’uburyo bwo kurangaza amahanga.

“Iyo baruwa u Burundi bwandikiye amahanga nta mpungenge iteye u Rwanda kuko atari ubwa mbere leta y’u Burundi iyandikira, kandi ko buri gihe biba bigamije ’kurangaza.” Olivier Nduhungirehe.

Ibi bihugu byombi bisanzwe bishinjanya kugira uruhare mu ihungabana ry’umutekano wabyo, bifasha imitwe irwanya ubutegetsi ariko buri kimwe ntigihwema kubihakana.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Nkurunziza yashimangiye ko u Rwanda ruri inyuma y’ibitero byibasira u Burundi
    Ko bavuga se ko bazatumesa, none baratatswa n’iki? Ubwo badashoboye RED-TABARA bazashobora U Rwanda? RED-TABARA yanyutse Imbonerakure karahava.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Ariko abasirikare burya ni abahanga. Abasirikare bigiyeho maze batangira kurasa imbonerakure maze zigirango ni RED-TABARA yahageze. Byahe byo kajya. Bararangije maze bigira muri RED-TABARA.Noneho bukeye bararebye babura uwateye, niko kuvuga ngo ni U Rwanda.

  2. Perezida Nkurunziza yashimangiye ko u Rwanda ruri inyuma y’ibitero byibasira u Burundi
    Ko bavuga se ko bazatumesa, none baratatswa n’iki? Ubwo badashoboye RED-TABARA bazashobora U Rwanda? RED-TABARA yanyutse Imbonerakure karahava.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Ariko abasirikare burya ni abahanga. Abasirikare bigiyeho maze batangira kurasa imbonerakure maze zigirango ni RED-TABARA yahageze. Byahe byo kajya. Bararangije maze bigira muri RED-TABARA.Noneho bukeye bararebye babura uwateye, niko kuvuga ngo ni U Rwanda.

  3. Perezida Nkurunziza yashimangiye ko u Rwanda ruri inyuma y’ibitero byibasira u Burundi
    Azibuke no gushimangira ko yishe Jacques BIHOZAGARA amurenganya,yibuke no gushimangira ko ari inyuma y’ibitero bya FLN byishe abasirikare b’uRwanda, nuko anibuke gushimangira ko benewabo bari barahawe ubuhungiro mu Rwanda bafatanije na Leta y’abahutu kurimbura inyoko-tutsi 1994. Je n’ai jamais vu quelqu’un d’un coeur obscure que Pierre NKURUNZIZA. Il est si mauvais que son père Lucifer

  4. Perezida Nkurunziza yashimangiye ko u Rwanda ruri inyuma y’ibitero byibasira u Burundi
    Azibuke no gushimangira ko yishe Jacques BIHOZAGARA amurenganya,yibuke no gushimangira ko ari inyuma y’ibitero bya FLN byishe abasirikare b’uRwanda, nuko anibuke gushimangira ko benewabo bari barahawe ubuhungiro mu Rwanda bafatanije na Leta y’abahutu kurimbura inyoko-tutsi 1994. Je n’ai jamais vu quelqu’un d’un coeur obscure que Pierre NKURUNZIZA. Il est si mauvais que son père Lucifer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *