Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu barinubira kuba umuhanda uturuka ahitwa i Nyamirambo ugana kuri Brasserie warashyizwemo abakora muri gahunda ya VUP ngo bawukore aho kuwutunganya ahubwo bakawica kurushaho ku buryo ngo nta n’igare rishobora kuwunyuramo. Aba baturage bavuga ko hashize umwaka urenga uyu muhanda uturuka ahitwa i Nyamirambo mu kagari ka Munanira ugana kuri Brasserie ngo utangiye gukorwa n’abaturage bakora muri gahunda ya VUP ibintu ngo byabahaga icyizere ko uyu muhanda wari ugiye gutunganywa neza. Bavuga ko “batunguwe no kubona abawukoraga bawusize batawurangije ahubwo bikawuviramo kwangirika kurusha uko wari umeze mbere.” Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamyumba buvuga ko iki kibazo atari umwihariko wo kuri uyu muhanda gusa kuko ngo n’ahandi hagiye hakorwa iyi mihanda muri gahunda ya VUP byagiye bigaragara ko abaturage bayikoramo nta bushobozi bafite bwo gukora imihanda ikomeye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Murenzi Augustin yabwiye TV1 ko ” Iki kibazo cyagaragarijwe ubuyobozi bw’akarere na bwo bwabemereye ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hazashakwa ubundi bushobozi bwo kunganira imirimo y’amaboko iba yakozwe n’abaturage kugira ngo iyi mihanda ibashe gutungana.” Abaturage bakora imihanda muri VUP baba bafite ibikoresho bisanzwe nk’amasuka, amapiki, ibitiyo n’ibindi ku bw’ibyo hari aho bananirwa bagasiga batahakoze.


