Umwe mu bapolisi bakorera kuri kuri Station ya Polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi, umupolisi yarashe umugororwa witwa Igirukwayo Wellars ahita ahasiga ubuzima. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, mu masaha ya saa saba. Bivugwa ko Igirukwayo wari ufungiwe kuri station ya Polisi ya Byumba yarashwe yiruka ashaka gutoroka. Bwiza.com iracyatohoza impamvu uyu mugororwa ubusanzwe wakabaye ari muri gereza, yari ari kuri sitatsiyo ya polisi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana yemeye ko ayo makuru ari impamo. Rwandatribune itangaza ko uyu mugabo w’imyaka 42 yari akurikiranweho icyaha cyo gushaka kwica umugore we Uwizeyimana Patricie.


