Abasore b’Abanyamulenge bagize itsinda Simple KA baje gutaramira muri Kenya bavuye Canada

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ryitwa Simple K.A rigizwe n’abasore 2 b’Abanyamulenge ryaturutse mu gihugu cya Canada rije gutaramira muri Kenya mu gitaramo cyiswe “Sinzahera Nzagaruka” .

Simple K.A n’itsinda ry’Abasore babiri baririmba indirimbo z’umuco twakwita uwa kinyamurenge bakaba baraturutse muri Congo banyura mu Rwanda aho babanje kuba i Nyanza, nyuma bagakomereza mu gihugu cya Kenya, aho bavuye berekeza ku mugabane wa Amerika.

Umwe muri aba basore witwa Museveni agarutse muri Live Concert yitwa “Sinzahera Nzagaruka” iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi ikazabera mu gace kitwa Kasarani, kamwe mu duce turi mu murwa mukuru, Nairobi.

13162549_1733374433566809_556397928_n

Aba basore bazwi mu ndirimbo zitandukanye nka: Isezerano, Umwami w’Imurenge, Sinzohera, Iwacu ni Heza n’izindi zitandukanye.

Umwe muri aba basore kandi yanakoranye indirimbo n’umuraperi ukomeye muri Kenya witwa Khaligraphic yitwa Ndamukunda, iyi ikaba barayishyize hanze mbere yuko yerekeza mu gihugu cya Canada, ikaba yaranaje gukundwa cyane n’abatari bacye kubera ko mu nkikirizo (Chorus)yayo humvikanamo Ikinyarwanda.

Umusore witwa Mandela uri kwigaragaza cyane muri Gospel nawe azaririmba muri iyi concert dore ko nawe ari kubarizwa muri Kenya, ijwi rye rikaba rikomeje gukurura benshi bamwibazaho mu ndirimbo zitandukanye amaze gushyira ahagaragara harimo izakozwe na producer Ray P uturuka mu Rwanda akaba muri iyi minsi ari gukorera akazi ke muri Kenya.

Umva indirimbo Isezerano ya Simple KA hano

[youtube http://www.youtube.com/watch?v=bH7r5wyhrkU]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *