Abakirisito ba ADEPR barasabwa gusoma bibiriya neza bakamenya ko kwibuka ari umurimo wabo
Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakore Abatutsi muri Mata 1994, Abakirisito ba ADEPR basabwe gusubira ku isoko bagasoma Bibiliya kuko ariho bazamenyera ko kwibuka ari ishingano zabo atari abadayimoni nk’uko bamwe bagiye bakoresha izo mvugo zipfobya. Umuvugizi wa ADEPR Rev.Sibomana Jean yavuze ko bazakomeza kwibuka kuko aribyo bituma abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi basubizwa agaciro […]
ICC ni agatsiko k’abantu badafite icyo bamaze gusa – Museveni
Nyuma yo kurahirira manda ya gatanu nka perezida wa Uganda kuri uyu wa Kane, itariki 12 Gicurasi, perezida Museveni yagabye igitero ku mbaraga z’amahanga ziri gukoreshwa mu kwivanga mu bibazo bya Uganda n’iby’ibihugu bya Afurika muri rusange, aho yibasiye bikomeye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha avuga ko rugizwe n’ “Agatsiko k’abantu badafite icyo bamaze.” Perezida Museveni yahaga […]
Museveni yarahiriye kongera kuyobora Uganda kuri manda ya 5
Mu gihe umuhango wo kurahira wari uciye ikibu, Perezida Museveni yashishikarijwe na bagenzi be bitabiriye uwo muhango ko yakomeza kuyobora Uganda yashaka akaniyongeza. Kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Gicurasi 2016, nibwo habaye uwo muhango w’irahira rya Perezida Museveni witabiriwe n’abayobozi 14 b’ibihugu bitandukanye, ari nabo bamushishikarije kuyobora Uganda kuri manda ya 5. Ibi […]
Abarwanyi bakuru 15 ba Al-Shabaab bishwe n’abakomando
Itsinda ry’abakomando ryagabye igitero ku barwanyi ba al Shabaab ryica abagera kuri 15 harimo 3 bakuru muri Somalia yo hagati mu gace ka Galgadud. Kuri uyu wa Gatatu taliki 11 Gicurasi 2016, nibwo abakomando mu gisirikare cya Somalia, bishe abarwanyi 15 ba al Shabaab ariko umuvugizi w’uwo mutwe w’iterabwoba, yanze kwemeza ayo makuru cyangwa ngo […]
Ni gute ikoranabuhanga rifasha Polisi y’u Rwanda gutunganya neza imirimo yayo
Nk’uko byagiye bigenda mu nzego zitandukanye zikifashisha ikoranabuhanga mu mirimo yazo, Polisi yo muri iki gihe tugezemo nayo yifashisha ikoranabuhanga nka kimwe mu gikoresho cyo gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa muri iyi minsi cyane cyane ko hari ibikorwa hifashishijwe iryo koranabuhanga. Iterambere mu ikoranabuhanga rituma inzego z’umutekano zikoresha uburyo burenze ubwa gakondo, zigahanga udushya dutuma […]
Abasore b’Abanyamulenge bagize itsinda Simple KA baje gutaramira muri Kenya bavuye Canada
Itsinda ryitwa Simple K.A rigizwe n’abasore 2 b’Abanyamulenge ryaturutse mu gihugu cya Canada rije gutaramira muri Kenya mu gitaramo cyiswe “Sinzahera Nzagaruka” . Simple K.A n’itsinda ry’Abasore babiri baririmba indirimbo z’umuco twakwita uwa kinyamurenge bakaba baraturutse muri Congo banyura mu Rwanda aho babanje kuba i Nyanza, nyuma bagakomereza mu gihugu cya Kenya, aho bavuye berekeza […]
Nyuma yo kugerwa amajanja n’urupfu, Jackie Chandiru yagaragaye mu kabari
Nyuma yo kuzahazwa n’ibiyobyabwenge ndetse akajyanwa mu kigo gishinzwe kugira inama abazahajwe nabyo cya Bunamwaya, Jackie Chandiru yatangiye kugaragara mu tubari. Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Jackie Chandiru yagaragaye mu kabari ari kumwe n’abahanzi bagenzi be, Anita da Diva na Magla. Iryo joro ngo bavaga mu kabari bajya mu kandi, ryaranzwe kandi n’ibyishimo bidasanzwe kabone […]
RDC: Urukiko Rukuru rwemeje ko Kabila ashobora kuguma ku butegetsi
Urukiko Rukuru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rwemeje ko perezida Kabila ashobora kuguma ku butegetsi mu gihe amatora ateganyijwe mu Ugushyingo yaba yigijweyo nk’uko byatangajwe na Reuters. Ngo mu rwego rwo kugirango hakomeze kubaho igihugu gifite umuyobozi, perezida uriho ngo agomba kuguma ku butegetsi kugeza igihe hazagiraho undi nk’uko byatangajwe na Benoà ®t Luamba, perezida […]
Kubaka neza inzibutso ni uburyo bwo guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bazishyinguyemo – CNLG
Intumwa za Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, zasuye Akarere ka Kirehe zigiye kwirebera aho isanwa ry’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye rigeze, aho bavuga ko kubaka neza inzibutso za jenoside ari uburyo bwo guha agaciro abazize jenoside. Urwibutso rwa Nyarubuye ruri mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba. Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside ni […]
Uganda: Abantu 12 bishwe n’inkangu abandi 50 baburirwa irengero
Mu karere ka Bundibugyo muri Uganda abantu 12 baridukiwe n’umusozi abandi 50 baburirwa irengero, kugeza ubu hakaba hataramenyekana niba ari bazima cyangwa nabo bitabye Imana. Abayobozi bavuga ko iyo nkangu yibasiye iburengerazuba gusa ariko bashishikariza abaturage kuba maso kuko imvura ashobora kugwa ari nyinshi ikibasira n’ibindi bice bitandukanye. Abantu amajana n’amajana bamaze guta ingo zabo […]
Amahugurwa y’imikoranire y’abasirikare n’abasivile mu kubungabunga amahoro ararimbanyije
Ishuri ryigisha amahoro ry’u Rwanda (RPA) ryatangije amahugurwa ku mikoranire y’abasirikare n’abasivile mu kubungabunga amahoro. Aya mahugurwa azamara ibyumweru 2 yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 25 baturutse mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.. Abaje baturutse mu bihugu 5 aribyo, Comoros, Kenya, Rwanda, Sudani na Uganda. Aya mahugurwa yatangijwe n’ukuriye Ishuri ry’u Rwanda ryigisha […]
Ifaranga ngo niwe mukunzi wa mbere wa Shilole wamamaye muri Tanzania
Umuhanzikazi, Shilole ukomoka muri Tanzania yatangaje ko umukunzi we wa mbere ari ifaranga mu gihe byavugwaga ko yaba ari mu rukundo na Nuh. Ibi yabitangarije Bongo5 nyuma y’umubano Chilole yari afitanye na Nuh nawe usanzwe uzwi muri muzika yaTanzaniya ngo usa n’uwajemo agatotsi. Ibi kandi bije bisanga inkuru yari imaze iminsi ivuga ko uyu Chilole […]
Uganda: Imbuga nkoranyambaga zongeye gukurwaho ngo Museveni arahire nta mpungenge
Ubuyobozi bwa Uganda guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu bwongeye gufunga imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gukumira icyo guverinoma yise ubutumwa bw’urwango no guhamagarira abantu ubugizi bwa nabi mu gihe perezida Museveni yiteguraga kurahira kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi. Si ubwa mbere imbugankoranyambaga zifunzwe muri Uganda. Bucya amatora yo kuwa 18 […]
France: Uru rubanza ni nk’imirwano hagati y’Igisamagwe n’ingamiya iziritse – Uwunganira Octavien Ngenzi
Nyuma y’imyaka 2 mu Bufaransa habereye urubanza rwa mbere rw’uwari ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubanza rwa kabiri rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2016, aho abahoze ari ba burugumesitiri bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa kugira uruhare rutaziguye muri jenoside, ariko uruhande rubunganira rukaba rwariye karungu ruvuga ko uru rubanza rubogamye. […]
Burundi: Bane biswe abicanyi bacakiwe mu gace ka Musaga
Mu gihe hari abantu basaga 100 bari bafashwe n’inzego z’umutekano mu gace ka Musaga bashakamo abashinjwa ibyaha by’ubwicanyi, bane muri bo nibo bacakiwe na polisi ibita abicanyi. Antoine Rumenyetso, umuyobozi wa Zone Musaga yatangaje ko icyo gikorwa cy’umukwabo cyakozwe bagamije guta muri yombi abashinjwa ibikorwa by’ubwicanyi bo bita abicanyi. Yakomeje avuga ko bidashidikanywaho, ko muri […]
Ntabwo nigeze nsaba ibi bintu — Kagame mu nama ya WEF avuga ku kongera kwiyamamaza kwe
Mu nama ya World Economic Forum kuri Afurika, u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere, aho Tony Blair yari yicaye iruhande rwe ndetse n’umuherwe Howard Buffet ku rundi, perezida Kagame yongeye kugaruka ku mpamvu zatumye afata icyemezo cyo kuziyamamariza manda ya gatatu mu 2017, yongera gushimangira ko yabikoze mu rwego rwo kubaha ibyifuzo by’abaturage. “Ntabwo […]
Abatuye muri Musanze basabwe kudahishira abanyabyaha
Abaturage bo mu karere ka Musanze basabwe kudahishira umuntu wakoze cyangwa ufite imigambi yo gukora ibinyuranije n’amategeko. Ibi babisabiwe mu nama ubuyobozi bw’aka karere n’inzego z’umutekano bagiranye n’abatuye mu murenge wa Busogo ku itariki 9 Gicurasi. Iyo nama yabereye mu kagari ka Gisesero, ikaba yaritabiriwe n’abageraga ku 3000. Umuyobozi w’aka karere, Musabyimana Jean Claude yasobanuriye […]