Umugore w’umwe mu bakinnyi bakina muri Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda avuga ko umugabo we atajya akora imibonano mpuzabitsina iyo ikipe akinira yatsinzwe. Uyu utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’akazi k’umugabo we, yabwiye Bwiza.com ko ari uko yabimenyereye, kuko umugabo we ari uko ateye. Ati ” Umugabo wanjye ntacyo amarira iyo ikipe ye yatsinzwe. Hari n’igihe aba adashaka kundeba mu maso.” Akomeza agira ati ” Nta rwango ruba rurimo, ahubwo akunda akazi ke cyane iyo katagenze neza aba yumva nta mpamvu yo kwishima. Kiriya ni igikorwa cyo kwishima birazwi, Bisaba gutegereza akakira inkuru yo gutsindwa.” Abajijwe igihe bimara ngo yogere akore amabanga y’urugo, uyu mugore yavuze ko “bifata nk’iminsi ibiri, amaze kuganira n’abandi bakiyemeza gushaka insinzi mu mikino itaha.” Inkuru y’uyu mugore ihura n’iya Wanda Nara, umukunzi ww’umukinni wa Paris- Saint Germain, Mauro Icardi.


