Bamporiki arifuza ko bakora aho guhora bisobanura ku byo baregwa mu bunyamabanga bwa RPF

Sangiza iyi nkuru

Ayo magambo Bamporiki, umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi , akaba n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yayavugiye mu Nama Nkuru ya 14 y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu tariki ya 21 Ukuboza 2019 , yateraniye i Rusororo- Gasabo, mu Ngoro y’ikicaro cya RPF.

Bamporiki ubusanzwe azwiho kumenya kuvuga no gutambutsa igitekerezo ke, akabikora adaciye ku ruhande kugeza avuze n’ibyo abantu benshi batatinyuka cyane nk’iyo akomoje ku kibazo cy’amoko abenshi batinya. Uyu mugabo si umuntu urya iminwa mu kugaragaza igitekerezo ke, bamwe bakabimukundira abandi bakabimwangira. Bamwe bakamufata nk’ubatoneka, abandi bakamufata nk’ubavura.

Kumenya kuvuga ashira amanga ni byo byamuhesheje kumenyekana kugeza agiriwe ikizere na RPF, azamuka mu ntera mu buryo bukomeye kandi bwihuse, kugeza ageze ku mwanya w’ubunyamabanga bwa leta ariho ubu. Afata ijambo rye mu nama nkuru y’umuryango FPR, yari iyobowe na ‘Chairman’ wayo, Perezida Paul Kagame, yasasiye igitekerezo ke abanza gushimira RPF yamugiriye ikizere ku myanya itandukanye yagiye ahabwa nko kuba Umudepite, kuyobora Itorero ry’ Igihugu n’umwanya ariho ubu w’Ubunyamabanga bwa Leta.

Bamporiki muri icyo gitekerezo yatunguye benshi mu ruhame ahangara kuvuga ibintu bikomeye abanyamuryango batajya bavugaho kandi babifite mu mitima yabo rimwe na rimwe bavuga basa n’abanegura, bijujuta kubera ibigenda bibabaho byo kwisobanura buri gihe ku birego barezwe babeshyerwa. Umuntu yahamya ko ibyo Bamporiki yavuze byaba ari ukuri 100% kuko bigaragazwa n’amashyi menshi yahawe n’abanyamuryango bari mu nama ubwo yatangaga icyo gitekerezo.

Ibyo byo guhora abantu bisobanura ku birego by’ibinyoma ni byo Bamporiki yise gusimbuka imitego!

Bamporiki asobanura iki kibazo yerekanye ko abanyamuryango babeshyera bagenzi babo mu Bunyamabanga Bukuru bwa FPR, ibinyoma byambaye ubusa, maze aho gufata umwanya wo gukorera igihugu ugasanga buri munsi uhugiye mu kwisobanura ku bintu utarota gukora mu buzima bwawe. Ibyo birego bitunguranye, bikagutera gushoberwa ukabura ibyo uvuga maze uwo wisobanuraho akaba yakeka ko ibyo uregwa ari ukuri.

Yagize ati ” Nyakubahwa Chairman, abanyamuryango bari hano buri wese umuhaye mikoro yakubwira iby’imitego yagiye asimbuka yisobanura ku binyoma”.

Nta muntu Bamporiki yigeze atunga urutoki yisobanuyeho cyangwa wamureze ibinyoma, yagaragaje gusa ko bihari mu muryango kandi ko bihabanye n indangagaciro umuryango wubakiyeho.

Ntawamenya niba we ku giti ke byaba byaramubayeho cyangwa niba yaravugiraga abandi. Gusa kubera ubukana yabivuganye birashoboka ko koko aregwa bityo akagenda asimbuka iyo mitego bamutega y’ibinyoma. Hari n’ubundi buryo wareberamo iki kibazo nko kuba yatumwa n’umuryango kubivuga, umaze kubona ko koko iki kibazo gihari kugira ngo bibe uburyo bwo kukivugaho no kwiyama abanyamuryango babikora kugira ngo babicikeho.

Ibyo byose ariko nta kibihamya! Biramutse ari byo koko kuko zitukwamo nkuru cyaba ikibazo kitapfa korohera Ubunyamabanga bw’Umuryango kuko aribwo bwaba bwatunzwe urutoki, ukibaza impamvu butarenganura abarengana no kudaca intege ibirego bya hato na hato. Ibyo Bamporiki yavuze, asa n’unenga ubwo buryo bw’imikorere yiriza abantu mu matiku n’ibinyoma bituma habaho idindira ry’umurimo. Aho muragira ngo ni ku barezwe gusa batakaza umwanya w akazi? Oya da, n’abahora basobanuza ubwabo batakaza igihe maze washyira hamwe ugasanga igihugu cyatakaje igihe mu bitacyubaka. Bavuga ko ‘igihe ari amafaranga’, ugitakaza aba ayatakaje bikaba byafatwa na byo nk’ubundi buryo bwo gusesagura no kunyereza ibya leta.

Ngarutse ku magambo akomeye ya Bamporiki yakoze ku mutima abatari bake, ni uko iyo urebye bamwe mu bahunze harimo n’abarwanya leta haba harimo abahuye n’ako karengane bakabura ubatabara. Aha hakaba hakenewe kuvugurura imikorere ku buryo ibyo kurenganya abandi byahoshwa. Ndasanga byemewe byakorwa mu buryo bubiri; gukurikiranira hafi no kumenya abo byagizeho ingaruka bakarenganurwa no guhana bikomeye abagize uruhare muri ako karengane ( baba abakomeye, abo mu nzego z’iperereza, abo mu bunyamabanga bwa FPR n’abandi). Ibi bikozwe bishobora kuzamura ikizere abanyamuryango bagirira FPR.

Byigeze guhwihwiswa cyangwa bivugwa ko nyakwigendera Inyumba Aloysia iki kibazo yari yaragiteye imboni ku buryo yari yaratangiye gukora ibiganiro na bamwe mu barenganyijwe muri ubwo buryo, ariko yaje kwitaba Imana hakemutse mbarwa. Ibi rero ni gahunda ikwiriye gukomeza kuko igamije kubaka umuryango nyarwanda. Abahemukiye igihugu nabo bakaba bakwihana babisabira imbabazi, abarenganye bo bakaba barenganurwa bityo bagafatanya n abandi mu kubaka urwababyaye haba imbere y igihugu cyangwa hanze yacyo.

Ikindi gikwiriye kumenyekana n’akarengane gakorerwa bamwe mu bayobozi bagakorewe n’abandi bayobozi bakagombye kubarengera.https://bwiza.com/?Igitekerezo-Perezida-Paul-Kagame-muri-twegerane-148757&var_mode=calcul

Nigeze kwandika ubushize kubirebana n’akarengane abantu bamwe bagirirwa cyangwa bagiriwe, aho nerekanaga ko abaturage bo mu cyaro bagira umugisha wo guhura n’Umukuru w’Igihugu iyo yabasuye akabakemurira ibibazo, bagataha bishimye. Muri iyo nkuru nifuzaga ko hagenwa uburyo abarenganyijwe n’abakomeye, ubuyobozi cyangwa bamwe mu bagize inzego runaka bahabwa amahirwe yo kumvwa no kurenganurwa n umukuru w igihugu, kuko icyo gice cy abaturage kidakunda kujya ku murongo ngo base n abandagaza ababemukiye babarenganya.

Uko byagenda kose byagaragaye ko abantu bakorerwa akarengane wajya kurega ugasanga uwo urega ari we uregera. None amaherezo azaba ayahe niba ibyo kubeshyerana biganisha ku karengane bidakemutse? Hari ushobora gufata icyuma akikegeta ijosi? Bangahe mu bayobozi bakuwe ku myanya barimo, bamwe bagafungwa bishingiye kuri iyo mitego batezwe bagashyikirizwa inkiko bagirwa abere kugeza ubu batarabona akandi kazi?

Ibyo Bamporiki yavuze biramutse bihawe agaciro bishobora gukosora byinshi byaganisha ku guca intege abo ( nakwita banzi b’igihugu) no kudakomeza kubeshya umukuru w’igihugu bamuteranya n’abantu kubera ihimbwa ry’ibyo binyoma; imitego idindiza ubumwe bw’abaturage.

Gusa Bamporiki aramutse ataratumwe ayo magambo yakizwa na Chairman ubwe n Imana yo mu ijuru, kuko yerekanye mu ruhame, inenge ikomeye mu muryango FPR, bishobora gutuma abakomeye bamwijundika ejo akisanga bamuteze undi mutego utamworohera kuwudimbuka ukaba wamuhitana.

Igiketerezo cye kiramutse gihawe agaciro kandi, gishobora guhindura byinshi kitabuze abo gihitana bakoryozwa akarengane kakorewe abanyamuryango.

Ariko uko umuntu akomeza kugenda asimbuka imitego hari igihe uwayitezwe afatwa (arengana) yashibukana abayiteze (umutego mutindi/ abarenganya). Umuhigi acukura ubushya agira ngo afate inyamaswa/ umuhigo, yarangara gato akaba ariwe uwugwamo. Ikibazo gusa ni uko ba nyiri kuyitega bayigwamo abandi barazahaye bikomeye.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Bamporiki arifuza ko bakora aho guhora bisobanura ku byo baregwa mu bunyamabanga bwa RPF
    abanyarwanda baragoye batabonye Boss umwe uzajya ubakubita kiboko ntibajya ku murongo.

    none se ko hari igihe RPF yo mu Kagari no mu Murenge iguteraniraho ukagirango wayiciye umuntu? muzabaze ibibera Nyarugunga, abantu bambuwe ibibanza (abari babifite mbere ya 94) bagiye kubikurikirana beguza abayobozi b’umudugudu kuko ngo yabavugiye.
    ubwo se abo bantu umunsi bigereye ku Gitwe ntibazarega abo bayobozi nabo bakabahamagara?

    Bamporiki icecekere guhamagarwa ni ngombwa, kuko bitabayeho n’uwo mwanya wabonye ntiwari kuba warawubonye; ikindi wabonye ko ntacyo byagutwaye; ikibazo cyaba uramutse urenganyijwe n’abaguhamagaye.

  2. Bamporiki arifuza ko bakora aho guhora bisobanura ku byo baregwa mu bunyamabanga bwa RPF
    abanyarwanda baragoye batabonye Boss umwe uzajya ubakubita kiboko ntibajya ku murongo.

    none se ko hari igihe RPF yo mu Kagari no mu Murenge iguteraniraho ukagirango wayiciye umuntu? muzabaze ibibera Nyarugunga, abantu bambuwe ibibanza (abari babifite mbere ya 94) bagiye kubikurikirana beguza abayobozi b’umudugudu kuko ngo yabavugiye.
    ubwo se abo bantu umunsi bigereye ku Gitwe ntibazarega abo bayobozi nabo bakabahamagara?

    Bamporiki icecekere guhamagarwa ni ngombwa, kuko bitabayeho n’uwo mwanya wabonye ntiwari kuba warawubonye; ikindi wabonye ko ntacyo byagutwaye; ikibazo cyaba uramutse urenganyijwe n’abaguhamagaye.

  3. Bamporiki arifuza ko bakora aho guhora bisobanura ku byo baregwa mu bunyamabanga bwa RPF
    “Bamporiki icecekere guhamagarwa ni ngombwa, kuko bitabayeho n’uwo mwanya wabonye ntiwari kuba warawubonye; ikindi wabonye ko ntacyo byagutwaye; ikibazo cyaba uramutse urenganyijwe n’abaguhamagaye” IBI NI UKURI GUSA GUSA… IYO WAHAMAGAWE UBA UKIRI UMUTONI WEMEWE. BABA BAGUHAYE UMWANYA WO KUMENYA IBIKUVUGWAHO NO KWISOBANURA. ABENSHI NI ABANIGWA N’IPFUNWE RYO KUTABWIRWA RAPORO Z’IBINYOMA MPIMBANO ZABAKOZWEHO MU KAZI BABAGA BASHINZWE KENSHI MU BUYOBOZI KANDI BAFASHIJWE N’ABANDI B’ABAGABO N’ABAGORE B’ABANYABWENGE.

    MU KIGO NAGIZEMO URUHARE RW’UBUYOBOZI, CYARI CYARABAYE MU KUGONGANA HAGATI Y’UMUYOBOZI MUKURU (DG) NA PEREZIDA W’INAMA Y’UBUTEGETSI. NUMVAGA KO ICY’IBANZE KWARI KUGARURA UMWUKA WO GUKORANA MU BUFATANYE N’ICYIZERANE. BAMWE MU BASHINZWE AMASHAMI Y’IKIGO BARI BARAGIZE UMUTUNGO BASHINZWE NK’UWABO BWITE UGASANGA IBIKORESHO BYISHYUWE NA LETA, AHO GUSHYIKIRA MURI STOCK Y’IKIGO BYAGENEWE BIKAGANA MURI STOCK Z’ABACURUZI.

    KUBERA INDONKE UMUKOZI UWARIWE WESE YAVANAGA MU KUZANA ISOKO RYO KWAMAMAZA NUBWO HARI HARI ABASHINZWE MARKETING, ABAKOZI BARI BARADOHOTSE KU MURIMO BASHINZWE BIRIRWA BAHIGA AYO MASOKO AKAZI K’IBANZE KAKAHADINDIRIRA.

    HARI IMIRIMO YAKORERWAGA MU KIGO ISABWE N’IKINDI KIGO ARIKO MU BUSANZWE CYARAGOMBAGA KURIHA SERVICE BAGIHAYE NUBWO YABAGA IFITIYE INYUNGU IGIHUGU, IZO SERVICES NTIZIGEZE ZISHYURWA NUBU UMWENDA UKABA URENGA MILIYARI 2 NIBA BATARAZISONEYE. IKIBAZO IBYO BYATERAGA NUKO INGENGO Y’IMARI Y’IKIGO TWARI DUSHINZWE YABAGA YASABIWE GUTEZA IMBERE IMIRIMO Y’AMASHAMI AKORERA MURI ICYO KIGO, 1/3 CY’IYO NGENGO Y’IMARI CYAKORESHWAGA MU MIRIMO Y’IKINDI KIGO NACYO KIGIRA INGENGO YACYO Y’IMARI ARIKO NTICYISHYURE SERVICE CYAHABWAGA N’IKIGO TWARI DUSHINZWE. BITYO IMIRIMO TUYOBOYE IKADINDIRA KUKO IMALI YARI IKENEWE YAKORESHWAGA MU GUTUNGANYA IMIRIMO Y’IKINDI KIGO. ICYAHA NAKOZE NUKO NASABAGA KO IYO MIRIMO ITURUKA MU KINDI KIGO UBWO ARI NGOMBWA KO TUYIKORA, BEMERE TUYISABIRE INGENGO YAYO Y’IMALI YIHARIYE AHO KUGIRANGO HAKORESHWE IMALI TWARI TWARAGENEYE IZINDI PROGRAMU. AHO KUBYUMVA MU BURYO TEKINIKI BWA MANAGEMENT, NASIZWE ISURA RY’UCYEREZA IMIGAMBI Y’IGIHUGU NDETSE KUKO AMATORA YA PEREZIDA YARI YEGEREJE, BATI UMUNTU NKUYU NTAKWIYE KUBA AHAGAZE MU MWANYA ARIMO UZAKENERWA MU IYAMAMAZA RY’UMUKANDIDA WA FPR.
    HEJURU YA RAPORO IMEZE ITYO, BAGERETSEHO KO HARI INAMA ZIBA NIJORO MU BIRO BY’UMUCUNGAMALI W’IKIGO ZIZAMO NA PEREZIDA W’INAMA Y’UBUTEGETSI N’ABANTU BANDI BAVA HANZE BAZA MU MODOKA IFITE PLAKI (BATANGA NUMERO YAYO), IBYO BIKABA BYARI BIGAMIJE GUSASIRA IKIREGO CY’UBUGAMBANYI, ARIKO UKURI NUKO IZO NAMA NTAZABAYEHO. UMUCUNGAMALI YAZIRAGA KO YAVANYEHO ZA KOMISIYO ZAHABWAGA ABAZANAGA AMASOKO BADAKORA MURI MARKETING, AFUNGA N’AMAKONTI Y’AMASHAMI BAMWE MU BAYOBOZI B’AMASHAMI BAKORESHAGA NK’AYABO BWITE.

    IKIGO CYANAGARAGAYEMO DOSSIER Y’IBIKORESHO BYARISHYWE NKA KABIRI KUBERA UBURANGARE BW’UWARI DG ARIKO NKABA NAKWEMEZA KO NTA FARANGA YASHYIZE MU MUFUKA WE, KWABAYE KUDASHISHOZA NGO AMENYE DOSSIER YASANZE MU KIGO UKO ZARI ZITEYE.

    HAVUZWE KO HARI ABAKOZI NAZANAGA NKUKA ICYUKA USHINZWE ABAKOZI NGO NATABAHA AKAZI NZAMWIRUKANA, NYAMARA NTA BUBASHA NARI MFITE BWO KWIRUKANA UMUKOZI KANDI HABAGA IKIZAMINI CYO KUJONJORA ABAKWIYE GUHABWA AKAZI. ABATANGAGA ICYO KIZAMINI BATURUKAGA HANZE Y’IKIGO KANDI BAKABIKORA MU BWISANZURE. NYAMARA KANDI UWO BACIRAGAHO AMARENGA KO YAHAWE AKAZI NUBU ARACYAKARIMO. YAKARAMBYEMO KUBERA KO YEREKANYE UBUHANGA NTABWO ARUKO HARI UWAMUZANYE.

    MU MINSI MIKE NYUMA Y’IBYO BIREGO BYANASOHOTSE MU ITANGAZAMAKURU, MINISTIRI W’INTEBE YAHISE AHABWA AMABWIRIZA YO GUSESA IYO NAMA Y’UBUTEGETSI IRIMWO ABAHANGA MURI MANAGEMENT, N’IKIMENYIMENYI NUKO NUBU BAYOBOYE IBIGO BIKOMEYE CYANGWA BARI MURI GUVERNEMA, BOSE BARASEZERERWA HAGAMIJWE KWIGIZAYO DG NA PEREZIDA W’INAMA Y’UBUTEGETSI BARI ABERE KUBYO BAREGWAGA BURI WESE KU RUHANDE RWE.

    ARIKO URETSE GUKURWA MU MWANYA IKIZIMA NUKO NTAWAHOHOTEWE URETSE DG WANYUZE MURI BRIGADE NO MU RUBANZA BIKAGARAGARA KO YAZIRAGA UBUSA, NAHO PEREZIDA W’INAMA Y’UBUTEGETSI NUBWO HARI ABAMUCIRAGA MABUSO, UMUKURU W’IGIHUGU YASANZE NTA MPAMVU AMUKINGIRA IKIBABA KANDI YASHOBOYE KUBONA INDI MIRIMO ARAMBYEMO MU MAHORO. NTIBIBUZA KO WE UBWE YUMVA YARAROKOTSE INKUBA ATAMENYE AHO YATURUTSE, AKABANA N’ICYASHA CYO KUMVA KO YAGIZWE UMUTIZERWA YARI YARARAHIRIYE ABANYARWANDA KWIFATANYA NABO MU KURWANYA UMWANZI NO GUKORERA ITERAMBERE RY’IGIHUGU.

    UMUSOMYI

  4. Bamporiki arifuza ko bakora aho guhora bisobanura ku byo baregwa mu bunyamabanga bwa RPF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *