Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire na Minisitiri Kabarebe baganiriye ikibazo cy’abana binjizwa mu gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire yakiriwe na Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe ari kumwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba baganira ku bibazo bikigarara ku Isi aho abana bakoreshwa mu gisirikare.

csm_DSC_2003_86b18d7be5

Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire akaba agenzwa n’uko umushinga yatangije ugamije kurwanya ikoreshwa ry’abana mu bihe by’intambara (Dallaire Initiative Organisation) usinyana amasezerano n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Mu biganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa RDF kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi, Gen Dallaire akaba yari aherekejwe n’umuyobozi w’uyu muryango yashinze, Dr Shelly Whitman.

Dallaire yasobanuriye Minisitiri w’Ingabo ubufatanye Umuryango yashinze wifuza kugirana na RDF. Yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bahitamo gufatanya na RDF nk’umufatanyabikorwa wa mbere ari uko ifite ingabo zikora kinyamwuga ku ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

????????????????????????????????????

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe yashimiye cyane Gen Dallaire kubera uyu mushinga yatangije. Yamwijeje ko ingabo z’u Rwanda ziyemeje kuzakomeza ubufatanye n’uyu muryango we kugira ngo uzagere ku byo wiyemeje .

Gen Kabarebe yavuze ko kurinda no kurwanya ko abana bakoreshwa mu mirwano bisanzwe biri mu mahame y’igisirikare cy’u Rwanda kuko gifite inshingano yo kurengera abasivile.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *