Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire na Minisitiri Kabarebe baganiriye ikibazo cy’abana binjizwa mu gisirikare

Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire yakiriwe na Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe ari kumwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba baganira ku bibazo bikigarara ku Isi aho abana bakoreshwa mu gisirikare. Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire akaba agenzwa n’uko umushinga yatangije ugamije kurwanya ikoreshwa ry’abana mu bihe by’intambara (Dallaire Initiative Organisation) usinyana amasezerano n’igisirikare cy’u […]

RDC: Moise Katumbi yahuye n'uruva gusenya

Kuri uyu wa Gatanu igipolisi cya Congo cyasubije inyuma igihiriri cy’abantu bashyigikiye Moise Katumbi bari bamuherekeje asubiye kwitaba pariki nkuru ya Lubumbashi, aho abunganira uyu mugabo mu mategeko bavuga ko imodoka ye yagabweho ibitero by’amabuye agahohoterwa mbere yo kujyanwa mu bitaro. Iyi nkuru dukesha Oeil d’Afrique iravuga ko uyu wa Gatanu, itariki 13 Gicurasi waranzwe […]

U Rwanda rwagaye raporo nshya ya Loni irushinja gukomeza gufasha abarwanya ubutegetsi mu Burundi

U Rwanda rwateye utwatsi raporo nshya y’impuguke za Loni yarutunze urutoki irushinja kuba rwarafashije inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza w’u Burundi kugeza mu 2016, aho mu kiganiro perezida Kagame yahaye abanyamakuru yavuze ko abakoze iyi raporo bagakwiye gushaka ikindi bakora aho kurushaho kuzambya ibintu. “Abantu banditse ibi bakwiriye gukangurirwa kuba bagira icyo bamara mu […]

Byakwirakwijwe hose ko Perezida Mugabe yakubiswe n’umugore we

Mu gihe mu bitangazamakuru bitandukanye havugwa ko Perezida Mugabe w’imyaka 92 y’amavuko yakubiswe n’umugore we Grace Mugabe, Leta ya Zimbabwe yabihakanye yivuye inyuma. Umwe mu bayobozi muri Leta ya Zimbabwe yabwiye Zimbabwian Publication, ko nta mahano nk’ayo ashobora kurangwa muri Zimbabwe ngo umugore w’umukuru w’igihugu atinyuke kumukubita. Nyamara n’ubwo ayo makuru yamaganiwe kure, ngo umunyamakuru […]

Just Family mu nzira yo kubona umujyanama mushya

Nyuma y’igihe kitari gito itsinda Just Family rimeze nk’iryasenyutse ndetse ritanagaragara cyane muri muzika Nyarwanda, kuri ubu ngo ryaba riri mu nzira zo kubona umujyanama mushya. Ndahiro Papy Valens, usanzwe uzwi nk’umunyamakuru wa City radio niwe ushyirwa mu majwi ko agiye kuba umujyanama w’iri tsinda, ku bwe arabyemera akavuga ko ibiganiro babigeze kure. Papy yagize […]

Mama yari Umututsi, data yari Umuhutu. Ndi iki?— Octavien Ngenzi

Octavien Ngenzi ngo ntazi neza mu by’ukuri niba ari Umuhutu cyangwa Umututsi, impamvu yagizwe burugumesitiri n’impamvu ngo bamwita “Obama” aho afungiye. Uyu wahoze ari burugumesitiri w’iyahoze aroi Komini Kabarondo uri kuburanishwa I Paris mu Bufaransa kuva kuwa Mbere, aho akurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rukiko, ngo ibisobabanuro bya Octavien Ngenzi byatumaga bitoroha gusesengura […]

Eric abaye Umunyarwanda wa mbere uciye agahigo ka Guiness World Record

Umunyarwanda aciye agahigo ka Guiness World Record nyuma yo kumara amasaha 51 akina Cricket adahagaze, aho yabaga yemerewe iminota 5 gusa mu isaha yo kuruhuka no kunywa amazi. Uyu musore witwa Dusingizimana Eric w’imyaka 29 y’amavuko yatangiye guhatanira guca aka gahigo kuwa 11 Gicurasi, akaba agejeje kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi mu masaha […]

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye yagiranye ikiganiro n’abagore 17 bo mu murenge wa Ngoma batabanye neza n’abo bashakanye ibasaba kudahishira ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina cyangwa irikorerwa abana. Ibi babisabwe ku itariki 11 Gicurasi mu nama yari igamije kuganira na bo , gusuzuma ikibatera kuryana n’abo bashakanye, no kubagira inama y’uko mu miryango […]

Umuhungu wa Osama Bin Laden agiye kugera ikirenge mu cya se yivuna umwanzi

Umuhungu wa Osama Bin Laden, yashyize avuga ikimuri ku mutima atangaza ko umunsi ari umwe akibona yageze ikirenge mu cya se akusa ikivi yari yaratangiye. Mu gihe imyaka itanu ishize Osama Bin apfuye, umuhungu we Amza Bin Laden, yatanze ubutumwa ashishikariza abarwanyi ba Al Qaeda kwihuriza hamwe bagasenyera umugozi umwe bakagaba ibitero mu Burengerazuba bw’isi. […]

Pasiteri ajomba ibikinisho mu bitsina by’abagore ababwira ko ari iby’umwuka wera

Umushumba w’itorero “Church Warden” muri uganda, irari ngo rikomeje kumuhatira kuryamana n’intama ashinzwe kuyobora mu gihe byavugwaga ko yari yarabasabye gusenga bambaye ubusa. Hashize iminsi mike uwiyita umukozi w’imana, Robert Nasasira washinze itorero muri uganda ahitwa Kiruhura azanye inyigisho zo kujomba udukinisho dufite ishusho y’igitsinagabo hagati y’amaguru y’abakobwa bo mu idini rye. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru […]

U Rwanda rurashinjwa gufasha inyeshyamba, Koreya ya Ruguru igashinjwa gucuruza intwaro muri Congo

Raporo y’ibanga y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yongeye gushinja u Rwanda guha imyitozo no gutera inkunga y’amafaranga n’ibikoresho abarwanya ubutegetsi mu Burundi ngo bahirike ku butegetsi perezida Nkurunziza. Itsinda rigizwe n’impuguke zigenga zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ngo zikore igenzura ku bijyanye n’ibihano byafatiwe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje mu ibanga muri Gashyantare ko abarwanyi 18 […]

Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo

Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe, Huye na Nyamasheke batawe muri yombi ku italiki ya 11 Gicurasi bakekwaho gukoresha nabi imitungo y’ibitaro bakoreraga. Abakekwa, barimo abahoze bayobora cyangwa bakiyobora ibitaro, abacungamari, abashinzwe abakozi n’abagenzuzi, bakaba bakekwaho kunyereza no gukoresha nabi agera kuri miliyoni 800 z’amanyarwanda. Batanu muri abo bafashwe bagikorwaho iperereza ku bitaro bya Kirehe, barimo […]