Kizza Besigye azagezwa mu rukiko ku wa mbere w’icyumweru gitaha

Sangiza iyi nkuru

Col Kizza Besigye, umukandida washinze ishyaka rya FDC ritavuga rumwe na Leta ya Uganda, nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi agiye kugezwa mu rukiko.
Polly Namaye, umuvugizi wa Polisi, aganira n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 13 Gicurasi 2016, yemeje ayo makuru avuga ko bamaze gutegura ibisabwa ngo Besigye agezwe mu rukiko.
kiiza
Yongeyeho ko uyu mugabo ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gukubita no kubuza igihugu umundendezo.
Besigye yatawe muri yombi ku wa Gatatu taliki 11 Gicurasi 2016,nyuma yo gutungura benshi ubwo yagaragaraga mu mujyi wa Kampala rwagati, bityo benshi bagata ikerekezo barimo bamwuzuraho.
Besigye yavuye iwe mu rugo mu gace ka Gasangati ngo amaze gukubita abasekirite barinda iwe, ubwo bari banze ko ava mu rugo nk’uko yari amaze kumenyera ko abujijwe kuharenga.
Polisi yamutaye muri yombi ngo atabangamira umuhango w’irahira rya Museveni, nyuma yo kumenya amakuru ko na we yari yiyemeje kurahira, dore ko yakomeje ashimangira kenshi ko ari we watsinze amatora.
Bamwe mu bayobozi bakuru ba FDC, kuri uyu wa kane nibwo bagiye kumusura kuri sitatiyo ya Polisi ya Moroto aho afungiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *