Ingabo za leta ya Congo zari mu bikorwa byo gucunga umutekano ahitwa Bashali-Mokoto, zatangiye kuva muri icyo gice guhera kuri uyu wa Kane ushize tariki 12 Gicurasi, none amakuru aturuka aha hantu aravuga ko abaturage bongeye guhunga mu gihe inyeshyamba za FDLR n’iza Nyatura ziri gusubira mu birindiro zari zarakuwemo muri Zone ya Masisi ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Gusubira inyuma kw’ingabo za Congo, FARDC, ngo byateye ibibazo abaturage bari bamaze kugira icyizere nyuma y’uko iwabo hoherejwe ingabo zo kubarinda. Izi ngabo zari zazanywe muri iki gice muri Werurwe, zizanywe guhiga inyeshyamba zo mu mitwe ya Nyatura n’iza FDLR.
Ibice ngo bishobora kugirwaho ingaruka no gusubira inyuma kw’izi ngabo nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, ni: Busumba, Mpati na Kivuye. Aha i Busumba, ngo abaturage ndetse na bamwe mu bapolisi batangiye guhunga. Biravugwa ko inyeshyamba za Nyatura n’iza FDLR zagarutse mu birindiro zabagamo, zarashe amasasu menshi cyane bigatuma abaturage bagira ubwoba bagatangira guhunga.
Umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 2 muri FARDC, avuga ko gusubira inyuma bava muri biriya bice ari tagitiki ariko FARDC itavuye burundu muri biriya bice ishobora kuhagaruka vuba igakomeza ibikorwa byayo.
Guhera ku itariki ya 22 Werurwe nibwo ingabo za Congo zatangije ibikorwa byo guhiga abarwanyi ba Nyatura na FDLR I Bashali-Mokoto. Zari zifite ubutumwa bwo kongera gusubiza ibintu mu buryo no gufasha mu kongera gufungura ibiro bikuru n’ibito bya polisi byari byarafunzwe kubera umutekano muke.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



