Umugore yatangiye yumva uburyaryate, none asigaye akora imibonano mpuzabitsina akababara mu gitsina

Dushyingiranywe ubu hashize imyaka 9, tukaba dufite abana babiri beza cyane. Ariko akazi kenshi ndetse na responsabilitĂ©s z’urugo bituma tutabonana uko bikwiriye. Nyamara n’ubwo mu minsi ishize umwanya waburaga wo gutera akabariro, ubu bwo ntibicyinashoboka noneho! Niba ari ako kazi kenshi kabiteye, niba ari ukumara igihe kinini ntacyo dukora, noneho ubu hashize umwaka nsigaye njya […]

Rugby: Umutoza w’ikipe y’igihugu yatangaje abakinnyi azifashisha mu irushanwa rizabera i Kigali

Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya rugby “Silverbacks” yari imaze iminsi mu myiteguro kugira ngo izabashe kwitwara neza mu gikombe cya Africa Div.2 coup kigiye kubera mu Rwanda, amarushanwa yatumiwemo ibihugu 4 (Lesotho, Burundi, RDC, n’u Rwanda), umutoza Jean Baptiste yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bazaserukira u Rwanda. Umukino uzabumburira indi uzaba ku wa kabiri […]

Abanyarwanda 3 biciwe muri Uganda

Abasore 3 b’Abanyarwanda baraye biciwe mu gihugu cya Uganda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi bishwe n’abantu bikekwa ko ari abajura nk’uko amakuru avuga. Biravugwa ko imirambo y’aba basore yasanzwe ku butaka bwa Uganda ahantu hakunze guteranira isoko rihuza abaturage b’ibihugu byombi, mu masaha ya saa munani zo mu ijoro ryakeye. […]

Ku myaka 41 y’amavuko, yabyinnye yisanga yambaye ubusa imbere y’imbaga- AMAFOTO

Ibi byabaye ku wa kane tariki ya 12 Gicurasi 2016, mu Bufaransa mu birori ngarukamwaka serukiramuco ku nshuro ya 69 byari byitabiriwe ku bwinshi n’ibyamamare muri Cinema, nibwo Laure Calamy usanzwe akina film yagaraje imibyinire idasanzwe bimuviramo kwerekana imyanya y’ibanga. Mu gihe uyu mukinnyi yageraga ku itapi itukura (Red Carpet), nk’uko byari biteganyijwe yabanje gucinya […]

Musanze: Ishuri rikuru rya gisirikare rigiye kwakira inama ngarukamwaka ku mutekano

Ishuri rikuru rya gisirikare, The Rwanda Defence Force Command and Staff College, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 16 kugeza kuwa 18 Gicurasi rizakira inama ya 4 ngarukamwaka y’umutekano w’igihugu izabera i Nyakinama mu Karere ka Musanze.Intego ya mbere y’inama ikaba ari ukwiga ku bibazo by’umutekano mu gihugu, mu karere ndetse no ku rwego rw’isi […]

Imfungwa yapfiriye muri gereza Kiiza Besigye afungiyemo

Imfungwa imwe yapfiriye mu mirwano yabereye muri Gereza ya Moroto muri Uganda, gerezeza ifungiyemo Dr Kiiza Besigye, umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe na Leta ya Uganda. Nk’uko bitangazwa na monitor, ngo iyi gereza Besigye yayijyanwemo ku busabe bw’urukiko nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo n’ubugambanyi. Iyi mfungwa yishwe ngo ubwo barwanaga yinjijwemo bashaka kumureba urundi ruhande […]

Umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi muri UNMISS yasuye abapolisi b’u Rwanda

Ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo UNMISS, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, yaganiriye n’abapolisi b’u Rwanda bari muri ubwo butumwa, abakangurira gukomeza kugirana imikoranire myiza n’inzego zishinzwe umutekano zo muri kiriya gihugu ndetse n’abapolisi bagenzi babo, bahanahana amakuru kugira ngo bakomeze kubungabunga umutekano no gukumira ibyawuhungabanya cyane cyane […]

Burundi: Hussein Radjabu yasezeye muri CNARED

Hussein Radjabu wigeze kuyobora ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, yasezeye mu ihuriro CNARED-GIRITEKA, ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza, yari asigaye abarizwamo, aho asanga ibyo iri huriro ryari ryariyemeje rishingwa bitubahirizwa. Mu ibaruwa ndende yanditse asobanura impamvu atagikomezanyije n’iri huriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, Hussein Radjabu yibukije uko ryashinzwe , aho ngo guhera […]

RDC: Inyeshyamba za FDLR na Nyatura ziri kugaruka mu birindiro zari zarakuwemo

Ingabo za leta ya Congo zari mu bikorwa byo gucunga umutekano ahitwa Bashali-Mokoto, zatangiye kuva muri icyo gice guhera kuri uyu wa Kane ushize tariki 12 Gicurasi, none amakuru aturuka aha hantu aravuga ko abaturage bongeye guhunga mu gihe inyeshyamba za FDLR n’iza Nyatura ziri gusubira mu birindiro zari zarakuwemo muri Zone ya Masisi ho […]

Abaretse ibiyobyabwenge bavuze ingaruka zabyo

Abagabo babiri bo mu kagari ka Ruyenzi ho mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi baretse kunywa ibiyobyabwenge bavuze ingaruka byabagizeho, kandi bakangurira ababikora kubireka. Abo ni Nshuti Michel ufite imyaka 25 y’amavuko na Tuyisabe Emmanuel ufite imyaka 26 y’amavuko. Mu buhamya bwe, Nshuti yavuze ko yatangiye kunywa urumogi na Kanyanga afite imyaka 18, […]