Amazina yanjye ni Cynthia. Tariki ya 14 Mutarama 2018 nagiye kuryama, mbanza guhitira mu cyumba , nifuriza ijoro ryiza umwana wanjye w’umuhungu(w’imyaka 22 y’amavuko) n’undi w’umukobwa(w’imyaka 18) nuko twese tuba turaryamye.
Nka saa cyenda zishyira saa kumi z’igicuku haje abagabo badutera mu nzu yacu baje kutwiba ariko ku bw’amahirwe babuze icyo batwara.
Ku bw’uburakari, babwiye umwana wanjye w’umuhungu atunzwe imbunda guhaguruka nuko n’undi mwana wanjye w’umukobwa na we ategekwa kuryama hasi kubera ubwoba bwinshi araharyama.
Bitunguranye bategeka abana bange bombi (umuhungu n’umukobwa) gukorana “imibonano muzabitsina” imbere y’abo abagabo. Babanje kubwira abana ko nibanga gusambana imbere yabo babireba, barahita noneho bamfata ku ngufu, kuberako ubundi bari baje kwiba bakabura icyo gutwara, babwira abana ko icyo kiraba ari ikiguzi kuri bo cyangwa nibaramuka babyanze twese mu muryango turicwa.
Umuhungu wanjye yantunguye nyuma y’akanya gato, yabwiye abagabo ko
bagomba kumurasa kuberako atabikora kuko n’ubundi nabikora ubuzima bwe buraba burangiye, ko nibamara kugenda n’ubundi azakomeza yibuka igikorwa nk’icyo kibi batumye akora mu buzima. Nuko bahita barakara, umwe muri bo yahise abwira mugenzi we ko agomba guhita arasa umuhungu wanjye w’imfura, bamurasa mu bwonko.
Umwana aravirirana bikomeye, aryamye mu kizinga cy’amaraso nuko bahita bagenda bamusiga arambaraye. Ariko ku bwo kwizera niyumvishaga ko azakira nimujyana kwa muganga, nuko mwihutisha ku bitaro nyuma y’amasaha bari kumuvura, umuhungu wanjye yahise ajya muri ‘koma’. Kuva uwo umunsi ntarongera kuvuga, gusa arahumeka. Kuva ibyo byaba, umukobwa wanjye ahora arira.
Icyitonderwa: Iki ni gitekerezo ariko gishingiye ku buzima rubanda tubamo cyangwa gifitanye isano na bwo. Mu buzima tugira amahitamo dushingiye kuri byinshi, akaba yahinduka iyo hajemo ibyagira ingaruka ku bo dufitanye isano. Uyu musore yagize amahitamo yo kudasambana na mushiki we kuko yumvaga ko bizamugiraho ingaruka zirenze gutakaza ubuzima, mushiki we yishinja kuba impamvu y’iyangirika ry’ubu buzima. Umubyeyi wabo na we ababazwa n’uburwayi bw’umuhungu we n’amarira umukobwa ahorana. Umuryango ubayeho mu buzima nk’ubu wawufasha iki?



2 Responses
Ubuhamya bw’umubyeyi w’abana bahatiwe gusambanira imbere y’abantu
MUkomere musengemwizer’IMANA izabakiza uwomubabaro
Ubuhamya bw’umubyeyi w’abana bahatiwe gusambanira imbere y’abantu
MUkomere musengemwizer’IMANA izabakiza uwomubabaro