Uwakoraga ku mupaka wa Rusumo amaze amezi atandatu yaraburiwe irengero

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Evariste Nzabarinda wakoraga mu biro by’abinjira n’abasohoka ku Mupaka wa Rusumo uvuga ko bamaze amezi atandatu batazi aho aherereye.

Umuryango wa Nzabarinda uvuga ko uhangayitse ku bwo kutamubona. Uvuga ko avuka mu Ntara y’amajyepfo mu Karere ka Gisagara akaba yari afite imyaka 31 y’amavuko.

Uyu muryango wabwiye VOA dukesha iyi nkuru ko Nzabarinda yabanje gukora ku mupaka wa Gatuna, uhuza u Rwanda na Uganda nyuma ngo yimurirwa ku Rusumo, ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania aho yakoreye amezi nk’atatu mbere yo kubura.

Mushiki we Josiane Uwitonze avuga ko ntako batagize ngo bamenye irengero ry’umuntu wabo ariko bikaba iby’ubusa.

Ati: “Yakoraga muri immigration [urwego rw’abinjira n’abasohoka], hashize amezi atandatu tutamubona, tunahamagara na nimero ye ya telefoni ikanga gucamo. Twagiye aho yakoreraga ku Rusumo, tubabajije ese ko umuntu wacu wakoreraga hano ko kutatikimubona batubwira ko yaje muri konji i Kigali. Twaratashye ariko dusanga ibyo batubwiraga atari byo. Ntabwo umuntu yaza muri konji agakuraho telefoni gute? Twasubiyeyo batubwira ko twajya kubaza ku cyicaro gikuru cya immigration ku Kacyiru tujyayo,”

“Abayobozi baho baratubwira ngo nidutahe ngo umuntu wacu ari mu kazi nidutahe ntitugire ikibazo ngo bazaduhamagara badusobanurire. Twatashye dusize nimero za telefoni. Ngo nibataduhamagara nyuma y’icyumweru bataraduhamagara tuzasubireyo. Twasubiyeyo mu kwa Cumi kuri 22 batubwira ko umuntu wacu ahari ariko ko atabasha kuvugira kuri telefoni bitakunda ngo tuvugane na we ngo ari mu kazi.”

Uyu muryango usaba urwego rw’abinjira n’abasohoka ko rwababwira aho umuntu wabo yaba aherereye, niba ari muzima cyangwa se afunzwe.

Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Lt. Col. Francois Regis Gatarayiha yabwiye VOA ko ibya Nzabarinda ntacyo abiziho.

Ati: “Iby’uwo mukozi ntabyo nzi.”

Uyu muryango uvuga ko witabaje izindi nzego kuri iki kibazo ariko bikaba iby’ubusa.

Mu minsi ishize Bwiza.com yabagejejeho inkuru yavugaga ko mu Karere ka Rusizi naho havugwa abagera kuri bane baburiwe irengero.

Inkuru: https://bwiza.com/?Rusizi-Abantu-4-bamaze-kuburirwa-irengero-imiryango-yabo-iravuga-ko-ihangayitse

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *