Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025, mu Karere ka Rwamagana,hatangijwe umushinga mushya, ugamije gukemura ibibazo ibyiciro byihariye birimo abaryamana bahuje ibitsina n’abakora ubaraya bahura nabyo mu guhangana n’indwara ya Maraliya,igituntu na Virus itera Sida.
Uwo mushinga uzatangirira mu turere twa Rwamagana, Gasabo, Rurindo, Rubavu na Gisagara, witezweho kuzorohereza ibyiciro byihariye byibasirwa n’indwara za Maraliya igituntu na n’ubwandu bwa virus itera Sida kugaragaza uburyo bahabwa serivisi z’ubuvuzi bakenera .
Bamwe mu bari bahagarariye ibyiciro byihariye byibasirwa n’indwara eshatu zizibandwaho muri uwo mushinga, bavuga ko uburyo bwo gutanga amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga buzabafasha gutanga amakuru azatuma banogerwa na serivisi bahabwa iyo bagiye kwivuza izo indwara eshatu.

Umwe mu bahagarariye abaryamana bahuje ibitsina mu karere ka Rwamagana yabwiye itangazamakuru ko uwo mushinga uzafasha abo ahagarariye kugira uruhare mu gukumira indwara zirimo na virusi itera Sida ikomeje kugaragara muri bamwe muribo.
Yagize ati “Mu gusaba serivisi z’ubuvuzi ntabwo turitinyuka ,usanga hari abarwara izo indwara cyangwa abanduye virusi itera Sida bagatinya no kugaragara kwa muganga. Nibaduha amahugurwa ndetse bakayaha n’abaganga bizadufasha kuko hari aho twakirwa neza kubera ubuvugizi twakorewe ariko tukaba tukibukenewe kuko iyo tutakiriwe neza binatugiraho ingaruka nyinshi cyane ko abandura virusi itera Sida mu baryamana bahuje ibitsina hano mu Ntara y’Iburasirazuba bakomeje kuba benshi. Iyi gahunda izadufasha kugaragaza ibitubangamiye, igihe dusaba serivisi .”

Mukashyaka Lenia ,umuhinzi w’umuceri wo mu Murenge wa Nzige, yagaragaje ko bagenzi be bakunze kwibasirwa n’indwara ya Malaria ariko bakaba bahuraga nk’imbogamizi yo kugaragaza uburyo bitabwaho mu gihe bagiye kwivuza iyo ndwara. Uwo muhinzi avuga ko uburyo buzakoreshwa n’ibiciro byihariye birimo n’abo bahinzi mu gutanga amakuru kuburyo bitabwaho bagiye kwivuza, buzatuma hafatwa ingamba zo guhangana n’indwara ya Maraliya.

Ngabonzima Louis ,Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imishinga,mu Ihuriro ry’imiryango Nyarwanda itari iya Leta yita ku Buzima n’Uburenganzira bwa Muntu ( Rwanda NGOS Forum) yabwiye Itangazamakuru ko uwo mushinga bazashyira mu bikorwa, harimo no gutanga urubuga ku byiciro byihariye byibasirwa n’indwara ya Maraliya igituntu na n’ubwandu bwa vurusi itera Sida mu rwego rwo gukumira no kurwanya izo ndwara.
Yagize ati ” Mu byiciro tuzibandaho muri iyi gahunda harimo abahinzi ,harimo abarobyi n’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bafite ibyago bya kurwara Maraliya, harimo kandi abakora uburaya , abaryamana bahuje ibitsina n’urubyiruko bafite bari mu byiciro bigaragara mu byiciro bigaragaramo ubwandu bushya bwa virusi .”
Ngabonzima yungamo ati”Ku gituntu , Akarere ka Rwamagana,ni aka mbere mu kugira abarwaye igituntu ,ariko nagira ngo tumare impungenge abaturage,byatewe n’umubare w’abari mu Igorero riri i Nsinda muri aka karere.Tuzi ko hari ibikorwa abagororwa bahuriramo n’abaturage niyo mpamvu iyo gahunda izagira uruhare mu gukumira indwara y’igituntu mu batuye muri Rwamagana.”

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imishinga, mu Ihuriro ry’imiryango Nyarwanda itari iya Leta yita ku Buzima n’Uburenganzira yemeza abayobora ibyiciro byihariye byibasirwa n’indwara za Maraliya igituntu na n’ubwandu bwa vurusi itera Sida bazahabwa telefoni zigezweho zizabasha gutanga amakuru ku rubuga rw’ikoranabuhanga ruzabafasha kumenyekanisha ibibazo bahura nabyo mu gihe batanogewe na serivisi z’ubuvuzi bahabwa ndetse bikazohera abayobora abazitanga kumenya imikorere y’abashinzwe kuzitanga.
Inkuru ya Justin Ngabonziza/Rwamagana


