eooossds_1739426907 (1)

2Baba yambitse impeta undi mugore

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Innocent Idibia, uzwi nka 2Baba, yambitse impeta umukunzi we mushya, Natasha Osawaru Igbinedion nk’uko byasakaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ayo mashusho, 2Baba agaragara apfukamye, amuha impeta amusaba ko bashyingiranwa. Nyuma y’iyo mpeta, bombi bahoberanye, abari aho babishimira.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito 2Baba atandukanye n’umugore we Annie Idibia, bari barashakanye.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo uyu muririmbyi yari yatangaje ku mugaragaro ko ari mu rukundo na Natasha ndetse ko yifuza ko bazashyingiranwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *