Umwana w’imyaka 14 waryamanaga n’abagabo 12 buri munsi

Polisi yo muri Leta ya Ogun muri Nigeria yatabaye umukobwa w’imyaka 14 wari warashowe mu buraya ku gahato, aho yavuze ko yaryamanaga n’abagabo 10 kugeza kuri 12 buri munsi. Uyu mukobwa ukomoka muri Akwa Ibom yavuze ko yagemuwe muri Ogun tariki ya 29 Mutarama 2024, nyuma yo kwizezwa ko azakora akazi ko gucuruza. Nyamara, akigera […]
Bad Rama yasohowe mu nzu yakodeshaga muri Amerika

Urukiko rwa Maricopa County Justice ruherereye muri Leta ya Arizona, rwategetse ko umuhanzi n’umuherwe mu muziki Bad Rama asohorwa mu nzu yari acumbitsemo mu Mujyi wa Phoenix, nyuma yo kunanirwa kwishyura ubukode. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 12 Gashyantare 2025, nyuma y’ikirego cyatanzwe na Basil Maseveriyo, nyiri iyi nzu, wavuze ko Bad Rama yari amubereyemo […]
Goma: Umuhanzi Delicat Idengo yarashwe mu cyico

Umuhanzi Delicat Idengo wari uzwi cyane mu mujyi wa Goma ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kane yishwe arashwe. Idengo yarasiwe mu gace ka Virunga i Goma. Amakuru avuga ko abarashe uyu muhanzi bari bambaye impuzankano ya gisirikare, gusa ntibizwi niba yaba yarashwe n’umutwe wa M23 kuri ubu ugenzura Umujyi wa Goma […]
Gasabo: Abashinjwa kwica umuntu bamuziza kwiba bagejejwe mu bushinjacyaha

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye abantu batandatu bari mu kigero cy’imyaka 21 na 43 bakubise umugabo w’imyaka 63 bamuhora ko yibye bikamuviramo urupfu. Icyaha bakurikiranyweho bagikoze ku itariki ya 05 Gashyantare 2025 mu karere ka Gasabo umurenge wa Jali, Akagari ka Nyabuliba, umudugudu wa Kirehe nkuko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga. Bivugwa […]
RDC: Indwara itazwi imaze kwica abasaga 50 mu gihe ibihumbi byahunze

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Gashyantare, Jean-Paul Boketsu Bofili, umusenateri wo mu Ntara ya Equateur, mu burengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yaburiye ko indwara itazwi yateje impfu zirenga 50 mu byumweru bike mu karere ka Bansakusu. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryakiriwe na Radio Okapi kuri uyu wa Gatatu ushize, uyu muyobozi […]
Nangaa wa AFC/M23 yahishuye impamvu yatumye yibira Tshisekedi amajwi

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, yongeye kwemeza ko ubwo yari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC bibiye amajwi FĂ©lix Tshisekedi bakamugira Perezida nyamara atari we wari watowe. Nangaa yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakurukazi Colette Braeckman usanzwe ari mu banditsi bakuru b’ikinyamakuru Le Soir. Muri 2018 ubwo Tshisekedi yatorerwaga bwa mbere […]
M23 irimo gusatira Ikibuga cy’indege cya Kavumu nyuma yo gufata Kalehe

Nyuma y’ifatwa rya centre ya Ihusi na Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatatu ushize, ubu inyeshyamba za M23 ziri gusatira Ikibuga cy’indege cya Kavumu cyegereye Umujyi wa Bukavu. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano ikaze yadutse kuva mu gitondo cya kare ahitwa Kasheke-Kabamba, agace gaherereye ku birometero 15 uvuye ku Kibuga […]
Minembwe: FARDC yagabye igitero gikaze ku giturage cya Gakenke

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 13 Gashyantare 2025, i Minembwe mu giturage cya Gakenke, hagabwe igitero gikomeye cya FARDC cyatumye abaturage benshi bata ibyabo bajya kwihisha, mu gihe aba baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bakomeje gutaka kwicwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Aya ni amakuru yashyizwe ahagaragara na Hon. Me Moise Nyarugabo wibaza impamvu […]
Polisi yafunze umushoferi watwaye abafana bicaye hejuru y’imodoka

Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi umushoferi wa taxi wafashwe atwaye abagenzi barenze urugero, ibintu byashyize ubuzima bwabo mu kaga. Uyu mushoferi yafatiwe mu gace ka Nsangi ku wa Gatatu, atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace, ifite nimero za pulake UAG 660Q. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’Umuhanda, SP Michael Kananura, iyi […]
Amajyepfo: Haravugwa ibura ry’amarimbi n’igiciro gihanitse cyo gushyingura

Ikibazo cy’ibura ry’amarimbi mu Ntara y’Amajyepfo cyatumye abahatuye basaba ko bafashwa kubona amarimbi hafi y’aho batuye, ndetse n’aho yashyizwe hagashakwa uburyo bwo korohereza abatishoboye ku kiguzi cyo gushyingura nk’aho mu irimbi ry’Akarere ka Huye riherereye mu Murenge wa Ngoma, bavuga ko badafite ubushobozi bwo kubona ibihumbi 600 Frw yo gushyingura ababo. Uretse abaturiye amarimbi bataka […]
Bruce Melodie ahanganye n’abarimo Diamond muri Nigeria

Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie yatoranyijwe mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba mu bihembo bya Headies 2025, bizatangirwa muri Nigeria ku itariki ya 5 Mata. Bruce Melodie arahatana n’abahanzi bakomeye mu karere barimo Diamond Platnumz na Juma Jux bo muri Tanzania, Bien Aime Sol wo muri Kenya, ndetse n’umuhanzikazi wo muri Uganda […]
Umukozi wa FIFA yafunzwe azira gutinga umwana w’imyaka 14

Jack Edward Coles, umuyobozi w’imishinga muri FIFA Sound, yatawe muri yombi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akekwaho gushaka gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14. Uyu mugabo w’imyaka 39, ukomoka mu Bwongereza yafashwe n’inzego z’umutekano muri hoteli hafi y’ibiro bya FIFA i Miami, aho bivugwa ko yari agiye guhura n’uwo mwana. Itangazo FIFA yashyize ahagaragara ryavuze […]
2Baba yambitse impeta undi mugore

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Innocent Idibia, uzwi nka 2Baba, yambitse impeta umukunzi we mushya, Natasha Osawaru Igbinedion nk’uko byasakaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Muri ayo mashusho, 2Baba agaragara apfukamye, amuha impeta amusaba ko bashyingiranwa. Nyuma y’iyo mpeta, bombi bahoberanye, abari aho babishimira. Ibi bibaye nyuma y’igihe gito 2Baba atandukanye n’umugore we Annie […]
Impamvu P. Kagame afitiye M23 impuhwe n’icyo avuga ku ntego yayo yo kwirukana Tshisekedi

Perezida Paul Kagame yatangaje ko afitiye impuhwe umutwe wa M23 ndetse akaba anawushyigikiye, bijyanye no kuba urengera igice cy’abanye-Congo bamaze igihe bacunaguzwa na leta y’igihugu cyabo. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Jeune Afrique. M23 ivuga ko iharanira uburenganzira bw’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, imaze imyaka irenga itatu iri mu ntambara n’Ingabo za RDC. Ni intambara yatumye […]
Uwahoze ayobora Google yagaragaje impungenge ko AI ishobora gukoreshwa mu iterabwoba

Uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Google afite impungenge ko ubwenge bw’ubukorano cyangwa Artificial Intelligence bushobora gukoreshwa n’iterabwoba cyangwa “ibihugu bitubahiriza amategeko” mu “kugirira nabi inzirakarengane.” Eric Schmidt yabwiye BBC ati: “Ubwoba nyabwo mfite ntabwo ari bwo abantu benshi bavuga kuri AI – Ndavuga ibyago bikabije.” Umuhanga n’umuherwe mu by’ikoranabuhanga, wari ufite imyanya ikomeye muri Google […]
Rwamagana: Ibyiciro byihariye byibasirwa n’indwara 3 byashyiriweho urubuga rwo kugaragaza ibibazo muri serivisi z’ubuvuzi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025, mu Karere ka Rwamagana,hatangijwe umushinga mushya, ugamije gukemura ibibazo ibyiciro byihariye birimo abaryamana bahuje ibitsina n’abakora ubaraya bahura nabyo mu guhangana n’indwara ya Maraliya,igituntu na Virus itera Sida. Uwo mushinga uzatangirira mu turere twa Rwamagana, Gasabo, Rurindo, Rubavu na Gisagara, witezweho kuzorohereza ibyiciro byihariye byibasirwa n’indwara […]
France: Igisasu cya grenade cyatewe mu kabari gikomeretsa abasaga 10

Abantu barenga 10 bakomeretse, bamwe bikomeye, nyuma y’uko grenade yajugunywe mu kabari mu mujyi wa Grenoble, mu Bufaransa. Ibi byabaye nyuma gato ya saa mbiri z’ijoro (1900 GMT) ku kabari kari mu mudugudu wa Olempike, wubatswe igihe umujyi wakiraga imikino Olempike yo mu 1968. Umuyobozi w’akarere ka Grenoble, Eric Piolle, ku wa Gatatu, yagize ati: […]
Nyanza: Aimable Karasira yireguye ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside

Mu rugereko rw’Urukiko Rikuru i Nyanza, kuri uyu wa Gatatu, Aimable Karasira n’abamwunganira berekanye ko ibyaha akurikiranyweho 4 muri 6 bigendanye n’ibyavugiwe mu itangazamakuru, ko byagombye kurangizwa n’urwego rw’abanyamakuru rubigenzura RMC. Umwunganizi we, Me Bikotwa Bruce yabwiye urukiko ko umushinjacyaha atari impuguke mu itangazamakuru bityo akaba atamenya niba ibyavugiwe mu itangazamakuru bigize cyangwa bitagize icyaha […]
Perezida Kagame yasubije Ndayishimiye

Perezida Paul Kagame yasubije Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, nyuma y’iminsi ateguza ko igihugu cye gishobora kujya mu ntambara n’u Rwanda. Ndayishimiye mu minsi ishize ubwo yari yakiriye abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye mu Burundi, yikomye umuryango mpuzamahanga yashinje kuba ukomeje guceceka ku bibera muri Congo Kinshasa; ashinja bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi kuba […]
Perezida Kagame yasubije ibihugu bikomeje gukangisha u Rwanda ibihano

Perezida Paul Kagame yasubije ibihugu bitandukanye bikomeje gukangisha u Rwanda ibihano, agaragaza ko yahitamo guhanwa aho kugira ngo umutekano w’u Rwanda ubangamirwe. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyabaye mu gihe ibihugu nk’u Bubiligi, u Bwongereza n’u Budage bimaze igihe biteguje u Rwanda ko bishobora kuruhagarikira inkunga, byaba […]