Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, avuga ko nta kabuza kuba u Rwanda na Uganda birebana nabi ndetse nanone hagkubitiraho n’Uburundi, bitera igihombo gusa ngo ingano yacyo ntizwi. Byagarutsweho mu kiganiro cya mbere Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye n’itangazamakuru kuva mu Ugushyingo 2019 ubwo yajyaga kuri uyu mwanya. Kuri iki kibazo cy’igihombo cyaba cyaraturutse ku bihugu byombi, Minisitiri Biruta yagize ati ” Kuba U Rwanda rufitanye ibibazo na Uganda cg Uburundi birumvikana ko igihombo kitabura nubwo imibare itazwi.” Uganda ntiyahwemye kugaragaraza ko yahombeye bikomeye mu iharagarara ry’urujya n’uruza kuva muri Gashyantare 2019. Byinshi mu bicuruzwa byayo byatangiye koherezwa mu bindi bihugu na Congo, Kenya, Ethiopia n’ahandi. Abanyarwanda nabo bagaragaje ko ibura ry’ibicuruzwa n’inzoga, imyenda, kawunga, ibirayi, amavuta, amasabune n’ibindi byavaga muri Uganda byagize ingaruka ku mibereyo yabo ndetse n’ubucuruzi. U Rwanda rwo rwavuze ko ibivugwa n’abaturage ntaho bihuriye. Ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda biratanga icyizere ko cuava mu nzira kuko ubuyobozi ku mpande zombi bukomeje kugaragaza ubushake. Ku kibazo cy’Uburundi, mu Rwanda hagaragaye ibura ry’imbuto n’injanga kuko akenshi byaturukaga muri iki gihugu. Izibonetse mu gihugu zikagurwa n’umugabo zigasiba undi. Impande zombi bigaragara ko zititeguye kuvuga umuti kuri iki kibazo, bivuze ko igihombo kizakomeza kwiyongera. Ni mu gihe u Rwanda narwo rwoherezagayo ibiribwa nk’ibirayi, ibishyimbo n’ibindi. Muri iki kiganiro kandi havuzwe no ku zindi ngingo zitandukanye zigaruka ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere ndetse hagaragazwa n’ibyakozwe mu mwaka ushize.


