54f118d9e49a592661ae2e5e37f5151a5b330a0a354b62952ca0712bd7e5a520

Paris: Ubutabera bwatangiye gukurikirana Alphonse K. ushinjwa uruhare muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi ry’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, kuwa Gatanu, itariki ya 28 Gashyantare, i Paris yashinjwe ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’umugambi wo gukora ibyo byaha.

Umugabo w’imyaka 74, Alphonse K., umaze imyaka 25 aba mu Bufaransa, ubu yashyizwe mu maboko y’ubucamanza. Arakekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yari Perefegitura ya Butare.

Izina rye ryavuzwe mu rubanza rwa Rwamucyo

Kuba iperereza ryarafunguwe ku itariki ya 13 Ugushyingo 2025, ni ukubera ko izina rya Alphonse K. ryakomojweho mu gihe cy’iburanisha ryabereye i Paris rya Eugène Rwamucyo, umuganga wari mwarimu muri Kaminuza ya Butare, wakatiwe mu Kwakira gushize igifungo cy’imyaka 27, n’urwa Sosthène Munyemana, undi wahoze ari umuganga mu Rwanda, wakatiwe igifungo cy’imyaka 24 mu 2023.

Uyu wahoze ari doyen w’ishami ry’ubuvuzi i Butare arakekwaho kuba yarahamagariye ibitero byibasiye Abatutsi mu nama yateguwe ku itariki ya 14 Gicurasi 1994 i Butare, imbere ya Jean Kambanda, wari Minisitiri w’Intebe wa guverinoma y’agateganyo icyo gihe.

Kuri uwo munsi, yaba yaratanze disikuru ishishikariza jenoside nk’iya Kambanda, nk’uko Urukiko rw’i Paris rwabyanditse mu Kuboza 2023, mu rwego rwo gushyigikira icyemezo cyahamije ibyaha Sosthène Munyemana.

AFP ivuga ko hari inyandiko mvugo y’amagambo ye. Uyu mugabo arashinjwa kandi kuba mu bitaro bya Butare, yaratanze amabwiriza agamije gutsemba cyangwa kwirukana abarwayi, impunzi cyangwa abakozi b’Abatutsi.

Ibirego aregwa byatewe utwatsi n’umwunganira. Maître Marcel Ceccaldi yizeza ati: “Ntabwo yigeze agira iyo myifatire kandi ntabwo yigeze avuga ibyo ari gushinjwa.”

Uyu munyamategeko yongeraho ko umukiriya we atigeze akurikiranwa n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR)

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *