Nord Kivu: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa kwica no kwiba

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka igera kuri 22 baba mu mashyamba ya Congo, inyeshyamba za FDLR mu gace ka Mutanda na Kihondo zirashinjwa kwica abaturage, kwiba ibyabo, gutwika inzu,…
FDLR212
Raporo yashyizwe hanze na CEPADHO ni uko izi nyeshyamba zimaze iminsi zirara mu mitungo y’abaturage zigasahura ndetse zikanasiga zishemo bamwe, ku wa 10 Gicurasi ngo zikaba zarishe umuntu umwe mu gace ka Kikuku na Bwalanda zinasiga abaturage iheruheru.
Ku wa 11 Gicurasi, ngo izi nyeshyamba zasahuye mu gace ka Bwalanda, bukeye bwaho ngo zikaba zarafunze umuhanda Kikuku na Kyaghala ukunze gucamo za moto, bambura abagenzi ibyabo byose.
Kubera ubwo busahuzi no kuba abaturage bahinga ntibasarure, ngo byabaciye intege nta n’umwe ukijya mu murima, nk’uko radiyo Okapi ibitangaza.
Izi nyeshyamba zigizwe na bamwe bashinjwa ibyaha bya jenoside basize bakoze mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi zagiye zishinjwa ibyaha bitandukanye; ubwicanyi, gusahura,…zagiye zikorera aho ziba muri Congo kugeza aho zishyiriwe ku rutonde rw’imitwe y’Iterabwoba.
Mu gihe zimaze iminsi zigerageza kugaba ibitero ahari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo, Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, Gen James Kabarebe aherutse gutangaza ko FDLR igeze mu marembera ko nta mbaraga igifite zo kuba yatera u Rwanda by’umwihariko ko yirirwa yiba gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *