Icyemezo cy’u Rwanda cyo gukoresha inzira yo muri Tanzania ntacyo gitwaye iterambere ryacu — Kenya

Ikigo cyo muri Kenya gishinzwe iby’inzira za gari ya moshi (Kenya Railways Corp.) kiravuga ko icyemezo cy’u Rwanda cyo guhitamo kujya rukoresha inzira yo muri Tanzania mu kwinjiza cyangwa gusohora ibicuruzwa , ntacyo kigitwaye, aho kivuga ko giteganya guhindura umujyi wa Kisumu inzira izajya igihuza na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Icyemezo cya leta y’u […]

Jennifer Lopez yabyinnye acugusa ikibuno abari bitabiriye igitaramo bifata ku munwa- AMAFOTO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gicurasi, nibwo umuhanzi Jennifer Lopez yagaragaje imibyinire idasanzwe mu gitaramo yakoreye i Atlanta ubwo bamamazaga ibyiza byo kugenda mu ndege “Quatar airways. Ubwo Lopez yageraga ku rubyiniro abari aho batangiye kwifata ku munwa bitewe n’uburyo yabyinagamo n’imbaraga yakoreshaga acugusa ikibuno, ibintu benshi bamuziho kuri stage, […]

Hillary Clinton yavuze ko ibitekerezo bya Donald Trump bidahwitse

Mu gihe Donald Trump, umukandida mu ishyaka ry’ Abarepubulikeni yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Perezida wa Korea ya ruguru Kim Jong, Hillary Clinton yamukomye mu nkokora avuga ko ibyo bitekerezo bidahwitse. Iki gitekerezo Trump yakigize nyuma y’uko iki gihugu gishyize hanze igisasu cy’ubumara gifite ubushobozi buri ku rwego rwo hejuru, ariko Hillary we akavuga […]

Abanyeshuri basaga 3700 bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyagatare, Burera, Gatsibo na Gasabo yagiranye inama n’abanyeshuri barenga 3700 bo mu bigo bine byo muri utu turere ibabwira ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, kandi ibasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya. Mu karere ka Nyagatare Polisi y’u Rwanda yakoze ubu bukangurambaga tariki 17 Gicurasi, naho mu tundi turere yabukoze ku […]

Rugby: Ku mukino ubanza u Rwanda rwatsinze u Burundi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2016, nibwo ikipe y’u Rwanda mu mukino wa rugby yatsinze iy’u Burundi mu irushanwa “Rugby Africa Div.2cup”. Uyu mukino byari biteganijwe ko uza gutangira saa munani (14h00) ariko waje gutangira ku isaha ya saa kumi n’igice (16h30). Ibi ngo byatewe n’uko bari bamaze kumenya ko umukino wa […]

Venezuela: Abaturage bapfa amanywa n’ijoro perezida akabihakana- AMAFOTO

Ihungabana ry’ubukungu muri Venezuela ryatumye abarwayi barembera mu bitaro nyuma yo kubura umuriro w’amashanyarazi, kubura imiti, ibitanda baryamaho, ariko perezida w’icyo gihugu avuga ko abaturage bafite ubuzima buzira umuze. Uyu mugabo ngo yanze gusaba inkunga mu bihugu bitandukanye ngo abaturage bazahajwe n’imibereho mibi n’uburwayi bitabweho, ahubwo agashimangira ko byateza ihungabana ry’ubukungu bityo bikagira n’ingaruka ku […]

Umuhanzi Mutoni Fille wavuzweho kwandura HIV/SIDA, ibiro bye ngo biyoyoka buri munsi

Nyuma yaho umuhanzikazi Fille Mutoni, wo muri Uganda avuzwe cyane mu bitangazamakuru kwandura agakoko gatera SIDA, Kuri ubu bikomeje kugenda bivugwa ko ibiro bye bikomeje kugenda biyoyoka. Fille yashakanye na MC Kats uzwiho guhinduranya abagore, ibintu ngo byagiye biteza umwuka mubi mu rukundo rwabo , ari naho bahera bavuga ko MC Kats ariwe wamwanduje ubwandu […]

Icyatumye Museveni azamura mu ntera umuhungu we Maj.Gen Muhoozi cyamenyekanye

Muri iki cyumweru nibwo Perezida Museveni yazamuye mu ntera abasirikare barimo n’umuhungu we, Mohoozi ngo byaba byakozwe kugirango uyu muhungu we arusheho kwagura umutwe w’ingabo zidasanzwe asanzwe abarizwamo (Special Force). Ingabo za Uganda zigera kuri 800 zazamuwe mu ntera, Muhoozi umuhungu wa Perezida Museveni we akaba yarahawe ipeti rya Maj Gen avuye kuri Brig Gen. […]

Burundi: Urwego rw’ubutasi rurashinjwa kwica abantu rukabajyana mu buruhukiro (morgue)

Mu gihe ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kuvugwa mu Burundi aho bantu bashimutwa nyuma bagatorwa bishwe, kuri ubu biravugwa ko urwego rw’ubutasi rwica abaturage imibiri yabo rukajya kuyishyira mu buruhukiro bw’ibitaro mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso. Nk’uko bitangazwa na RPA, ngo imibiri y’abantu 3 bishwe ngo yajyanwe n’urwego rushinzwe ubutasi i Burundi (SNR) mu buruhukiro bw’ibitaro […]

Musanze: CPCs bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano

Mu nama yahuje abagize komite za kominiti Polisingi bagera kuri 97 bakorera mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze ku italiki ya 16 Gicurasi, Polisi ikorera muri ako karere yabakanguriye gukomeza ingamba zo kwicungira umutekano bakumira, banarwanya ibyaha aho batuye kandi bagafatanya bya hafi n’izindi nzego zishinzwe umutekano zibegereye. Muri iyo nama yabereye ku […]

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru avugwa ko rwirukana impunzi z’Abarundi

Amakuru yari amaze iminsi avugwa ko u Rwanda rukomeje kwirukana impunzi z’Abarundi, yatewe utwatsi hasobanurwa ko abirukanwa ari Abarundi badafite ibyangombwa. Umukuru w’intara y’Amajyepfo ari naho hamaze kwirukanwa Abarundi bagera ku 1000, yabwiye BBC ko nta mpunzi z’Abarundi zirukanwa. Yatangaje ko abo birukanwe basabwe kujya kuzana ibyangombwa bibemerera kuba mu Rwanda bamara kubibona bakagaruka bakakirwa […]

Nord Kivu: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa kwica no kwiba

Nyuma y’imyaka igera kuri 22 baba mu mashyamba ya Congo, inyeshyamba za FDLR mu gace ka Mutanda na Kihondo zirashinjwa kwica abaturage, kwiba ibyabo, gutwika inzu,… Raporo yashyizwe hanze na CEPADHO ni uko izi nyeshyamba zimaze iminsi zirara mu mitungo y’abaturage zigasahura ndetse zikanasiga zishemo bamwe, ku wa 10 Gicurasi ngo zikaba zarishe umuntu umwe […]

DASSO bo muri Ngoma na Huye basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza

Abagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) 146 bo mu turere twa Ngoma na Huye basabwe kuba indakemwa mu byo bakora kugira ngo barusheho gusohoza inshingano zabo neza. Ibi babisabwe ku itariki 16 Gicurasi n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Bwana Nambaje Aphrodise, akaba yari afatanije n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda […]