Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’uburenganzira bwa muntu by’Umuryango w’Abibumbye, Ravina Shamdasani, ngo abarwanyi ba M23 binjiye ku bitaro bya CBCA Ndosho n’ibitaro bya Heal Africa mu ijoro ryo ku itariki ya 28 Gashyantare, bafata abarwayi 116 hamwe na 15 ahandi.
Abagabo bashimuswe ngo bakekwagaho kuba ari abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyangwa se abarwanyi bo mu mutwe w’ingabo zishyigikiye guverinoma uzwi ku izina rya Wazalendo.
Abavugizi ba M23 Willy Ngoma na Lawrence Kanyuka Kingston ntabwo bahise basubiza icyifuzo cy’Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters, cyo gutanga ibisobanuro.
M23 yafashe Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama kandi kuva icyo gihe yateye intambwe idasanzwe mu burasirazuba bwa Congo, ifata ibindi bice birimo Umujyi wa Bukavu.


