Nyuma y’ibihugu nka Amerika, u Bwongereza, na Canada, u Budage nabwo bwiyongereye mu bihugu byahagaritse inkunga byateraga u Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23 uhanganye na na Guverinoma ya Leta ya Congo, ariko bwongeraho ko impungenge z’u Rwanda ku mutekano warwo zigomba gufatanwa uburemere.
Itangazo rya Guverinoma y’u Budage rivuga ko bugiye gusuzuma ubufatanye buriho na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rw’ubufatanye mu iterambere.
“Guverinoma y’u Budage, kimwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu cyemezo cyako 2773, yagiye igaragaza inshuro nyinshi ibitekerezo byayo ku kibazo cy’uburasirazuba bwa Congo ndetse n’ibikorwa bya M23 ishyigikiwe n’u Rwanda, ndetse n’ingabo z’u Rwanda (RDF), harimo no gufata umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Goma na Bukavu (Kivu y’Amajyepfo). Twamaganye rwose ibyo bikorwa byo kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano ishingiye ku nzira ya Luanda no guhonyora ubusugire bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Guverinoma y’u Budage ishyigikiye ibikorwa by’abunzi biyobowe na Afurika”, ibi ni ibikubiye muri iri tangazo Bwiza yabashije kubona..
Rikomeza rigira riti: “U Budage bufatanyije n’abafatanyabikorwa babwo, buzakomeza kugabanya urugero rw’ubufatanye bw’ibihugu bibiri n’u Rwanda. By’umwihariko, tuzahagarika imihigo mishya y’imari, dusuzume ubufatanye buriho na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rw’ubufatanye mu iterambere, duhagarike uruhare rwo mu rwego rwo hejuru mu bikorwa by’ubufatanye mu iterambere byateguwe na Guverinoma y’u Rwanda kandi, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, tuzashakisha igisubizo gikwiye mu bijyanye na gahunda z’ibihugu byinshi”.
Bongeyeho ko “Uruhande rw’u Rwanda rwamenyeshejwe mbere iki cyemezo. Igihe bamenyesheje iki cyemezo, hakurikijwe uruhande Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wafashe, hasabwa ko Ingabo z’u Rwanda zavayo ndetse n’inkunga ihabwa M23 igahagarara. Hashimangiwe kandi igihe hatangazwaga icyemezo ko impungenge z’umutekano z’u Rwanda zigomba gufatanwa uburemere kandi ko u Budage bunavugana n’uruhande rwa Congo kuri ibyo bibazo”.
U Rwanda ku ruhande rwarwo rukomeje kunenga ibyemezo ruri gufatirwa n’ibihugu byo mu burengerazuba rwemeza ko atari byo bizakemura ibibazo bya Congo bikomeje kuba agatereranzamba kubera kwirengagiza impamvu nyamukuru y’ibibazo byaho bishingiye ku mugambi wo kumenesha Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda babita Abanyarwanda.


