Biravugwa ko umuhanzi Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba mu ruhando rwa muzika ari mu nzira zerekeza mu bahanzi bazajya bakorera ibihangano byabo mu nzu itunganya umuziki (label) ari yo Kina Music.
Iyi nzu ni yâuwitwa Ishimwe Clement ufite umugore wâumuhanzi witwa Butera Knowless. Uyu Knowless yahoze akundana na Safi byimbitse kandi byâigihe kirekire. Iyi yari âcoupleâ yari izwi na benshi mu babashaga kumenya ibyavugwaga mu byamamare mbere yâumwaka wa 2011.
Uyu mwaka ni nawo washyize akadomo ku rukundo rwa Safi Madiba na Butera Knowless, âcoupleâ yari yaravugishije benshi mu Rwanda bitewe nâurukundo rugurumana batabashaga guhisha amaso yâabakunzi babo.
Uretse kuba barakundanye, mu 2009 ubwo Butera Knowless yinjiraga mu muziki yafashijwe bikomeye na Safi Madiba wari inkingi ya mwamba mu itsinda rya Urban Boys ryari ryaraturutse mu mu Karere ka Huye, rigafata bugwate umurwa mukuru wâu Rwanda, Kigali.
Hagiye havugwa ko ubwabo bateranaga amagambo mu bihangano byabo. Knowless mu ndirimbo ye yise â Waruri heheâ hari aho aririmba ati â Iyo ntaza kubona umukara, sinari kumenya ko umweru ubahoâŚâ.
Safi na we mu ndirimbo yâitsinda ya Urban Boys, âBarahururaâ ati â Ugira uti nari ndi he, ese bo dukundana bari he, si ndi umukara,yewe si ndi nâumweru..â. Aha nta ruhande rwigeze rwemera ko rwabwiraga urundi gusa uwumva aba yumva.
Aba bombi bakomeje ibikorwa byabo byâubuhanzi yewe rimwe na rimwe hakavugwamo no kurebana ayâingwe. Mu 2013 byaravuzwe ko Safi wa muri Super Level icyo gihe hari insoresore yahaye amafaranga ziyobowe nâuwitwa Clement Uwanyuze ngo zituke abahanzi bari muri Kina Music mu irushanwa rya PGGSS 3. Ni ibintu Safi yahakanye yivuye inyuma.
Knowless na Safi si kenshi bashoboraga guhurira mu bintu byinshi byâubuhanzi. Hari abavuga ko byasabaga kuba hari agafaranga gatubutse ngo aba bombi bahurire mu gikorwa kimwe.
Iyi nkuru yâuko Safi yagarutse muri Kina Music yumvikana nkâicyemezo gikomeye cyafashe nâumuryango wa Ishimwe Clement. Buri wese yumva ari ikintu cyiza kuba umwe mu bahanzi bashoboye kandi babigaragaje hano mu Rwanda yaba agiye muri Kina Music yareze abahanzi batari bacye bakagera kuri byinshi.
Ni mu nyungu zayo kuko ifite intego ishaka kugeraho ifatanyije na Safi. Ku rundi ruhande, hari abavuga bati ahanyereye ntihuma, nâubwo Safi afite umugore we uzwi ndetse na Knowless akaba yarashatse, akaba ari nâumubyeyi wâumwana umwe, kuba bombi bakongera guhura byagarura inzibutso nyinshi zâurukundo bakundanaga kera.
Umwanditsi aha ntashaka kumvikanisha ko kuba abantu barahoze bakindana (exs) batakorana ibikorwa runaka bibabyarira inyungu. Hari urugero rwâumuhanzi Harmonize wakoresheje mu mashusho yâindirimbo ye, uwo bahoze bakundana, Jackline Wolper. Gusa ku bakundana buri kimwe bigeze bakorana bagikundana, kwaba gusuhuzanya, kunywa amazi, guseka, ijambo runaka, agakorwa gato kagarura urwibutso (memories) zâibihe bya kera.
Bisaba ingufu nyinshi zâumutima no kubyirengagiza akenshi bishobora bake. Umwanditsi ntiyumva uko Knowless azajya yiyumva mu gihe Umuhanzi Safi akoze muri rya jwi rye. Hari abahitamo kwigira nkâaho ntacyo bibabwiye kandi mu mutima bashira cyangwa se bakazajya bajya kuririra aho batabareba, ibyo biramutse biriho ni nko kwikorera iyicarubozo ryâarangamutima (pyschological torture).
Sinzi niba byakumvikana ko kuba buri wese yarafashe indi nzira, abantu bigeze gukundana, bashobora kwibagirana burundu.Tubitege amaso kandi twizere ko impungenge za rubanda nâubundi rusanzwe rubonesha amaso yarwo nta shingiro zifite.

14 Responses
Kina Music: Ukuza kwa Safi kuzagwa amahoro urukundo rwa Knowless na Clement
Baca umugani mu kinyarwanda ngo aho yanyuze ntihaca urwango.

Mu kinyarwanda baca umugani ngo aho yanyuze ntihaca urwango.

Hhh iyipfushije ntayitayiryaho na Nolesi azi kwipfusha reka bakomeze baryeho uretse ko Clement atariwe was mubanje ibyo ntawutabizi ko Nolesi agira Ubuntu kandi ninabyiza biryoha bisantiwe nange bamenyeko ariwange ningaruka ….

Ninde utazi ko Clement yagiye kubyo Safi yamusigiye si na Safi gusa hari nka A… na P… hakaba Z… na R… na J… Abo bose bari yizi nawe arabazi kuko Knoless aryoshya ibintu ntawuvayo ngo ntazasubireyo…

Bamusangiye se hari ikibazo ko n’ubundi umwe yariyeho undi avuyemo! Knowless ni mwiza!!!!!!!!

Ariko rero murabanyamatiku kuki mwumva kuki muha umwanya wa mbere ikibi.Bose barashatse mujye mwubaha ingo zabantu ubwo nubusutwa

Ngewe ndumva ntabirenze pe. kuko niyobaba badakorana Madibs akumbuye knowless ntiyamubura knd nubund clement wenyine ntiyamut… . kndi mwibukeko umwe adya bihora. ahubwo clement arye agurira safi akantu ndakeka arinawe wamuhaye pass.