Nyuma y’aho inyeshyamba za M23 zikomeje kwinjira muri Walikale, ikgo cya Alphamin Bisie Mining cyahacukuraga amabuye y’agaciro, cyahagaritse ibikorwa byacyo kandi kimura abakozi bacyo.
Itangazo ryacyo rigira riti: “Turabamenyesha ko, kubera impamvu zikomeye n’umutekano, ibikorwa byose kuri iki kirombe birahagarikwa guhera kuri uyu wa Gatanu kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya”.
Iki kigo gikomeza kivuga ko “Iki cyemezo cyafashwe, bisabwe n’abahagarariye abakozi, nyuma yo gusuzuma neza ingaruka zishobora guhungabanya umutekano w’abakozi bacu, abakiriya bacu ndetse n’abafatanyabikorwa bacu. Umutekano wa buri wese nicyo dushyira imbere”.
Kugira ngo ibyo bishoboke, tuzakomeza kwimura abakozi, usibye abakozi bacye bazatanga serivisi nkeya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umutekano, ubwubatsi, ibitaro ndetse na “Logu” nk’uko itangazo rya Alphamin Bisie Mining ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Werurwe 2025 risoza rivuga.

Iyi sosiyete nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abacukura ubutare bwa étain/tin, yashyizeho isosiyete ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umushabitsi kugira ngo isabe abayobozi ba Amerika kwita ku bibazo by’umutekano muri Congo.
Uru rubuga rwa internationaltin.org ni narwo ruvuga ikirombe cya Alphamin Bisie Mining ari icya gatatu kinini ku Isi cyavuyemo toni 17.300 za tin iri ‘concentrate’ mu 2024, hafi ya 6% y’iyacukuwe ku Isi.


