GmPTwn9aYAAO2QI

Nyagatare: Inzobere mu by’ubuvuzi za RDF na RNP zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Sangiza iyi nkuru

Inzobere z’abaganga bo mu Gisirikare n’Igipolisi by’u Rwanda, batangiye gutanga serivisi zo kuvura indwara zitandukanye mu Karere ka Nyagatare, muri gahunda y’ibikorwa by’inzego z’umutekano bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. 

GmPTwf8WcAIvi1t

Ibi bikorwa by’ubuvuzi, byatangirijwe  ku Bitaro bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw’igihugu, aho byitabirwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, inzego z’umutekano (Ingabo na Polisi) n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

GmPTwnOWIAA Dor

Insanganyamatsiko y’iyi gahunda igira iti “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda, byanatangirijwe hirya no hino mu gihugu.

Indwara z’amagufwa n’ingingo, indwara z’abagore, indwara z’amatwi, amazuru n’ubuhumekero, indwara z’amaso n’amenyo n’izindi zirimo iz’uruhu ndetse n’indwara z’imyanya y’inkari n’imyororokere y’abagabo ni zo zibanzweho muri iyi gahunda.

GmPTwn6aoAABK2

Biteganyijwe ko izi nzobere zizanakorera ku bigo nderabuzima birimo n’ibikorana n’ibi Bitaro bya Gatunda, birimo icya Muhambo, Nyarurema, Rukomo, Cyondo, Nyagahita, Kabuga, Mimuli na Katabagemu.

Abaturage bo muri aka karere bishimiye cyane kandi ngo na bo biteguye gukomeza ubufatanye n’izi nzego.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *