FILE PHOTO: A view shows the Russian Navy's vessels near the Black Sea port of Sevastopol, Crimea February 16, 2022. REUTERS/Alexey Pavlishak

U Burusiya na Ukraine byemeranyije guhagarika imirwano mu Nyanja Yirabura

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya na Ukraine byiyemeje guhagarika intambara mu mazi mu Nyanja Yirabura mu masezerano atandukanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro by’amahoro muri Arabia Saoudite.

Washington yavuze ko impande zose zizakomeza gukora kugira ngo hagerwe ku “mahoro arambye ” mu matangazo avuga kuri ayo masezerano, azafungura inzira y’ubucuruzi y’ingenzi.

White House yavuze ko biyemeje kandi “gushyiraho ingamba” zo gushyira mu bikorwa icyemezo cyari cyarumvikanyweho mbere cyo guhagarika kwibasira ibikorwa remezo by’ingufu.

Ariko u Burusiya bwavuze ko guhagarika imirwano yo mu mazi bizatangira gukurikizwa gusa nyuma y’uko ibihano byinshi byafatiwe ubucuruzi bw’ibiribwa n’ifumbire bizaba bikuweho nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Abayobozi ba Amerika bagiye bahura mu buryo butandukanye n’intumwa za Moscou na Kyiv i Riyadh hagamijwe guhuza amasezerano hagati y’impande zombi. Intumwa z’u Burusiya na Ukraine ntizigeze zihura mu buryo butaziguye.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko amasezerano yo guhagarika ibitero mu Nyanja Yirabura ari intambwe igana mu nzira nziza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *