Imvune ya Danny Welbeck yatumye Walcott atamenya imigambi Wenger amufitiye

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu muri Alsenal Theo Walcott ntaramenya niba azaguma muri Arsenal, nyuma yo kuvunika kwa mugenzi we Danny Welbeck byavugwaga ko azaguma muri Arsenal, Walcott akirukanwa.
Walkt foto
Ibi bije mu gihe Wenger atangarije ko Danny Welbeck ari umukinnyi mwiza, akanenga Walcott ko atigeze agaragaza umusaruro mu irushanwa rya premier League 2015-2016,nk’uko yabikekaga.
Mu gihe hashize igihe gito Welbeck avunitse, Wenger ntaragira icyo atangaza niba koko Walcott azakomeza gukina cyangwa niba hazaza undi rutahizamu uzasimbura aba bombi .
wlbk new
Nk’uko Telegraph ibitangaza, ngo impamvu nyamukuru uyu musore ashaka kumenya niba azakomeza kubarizwa ku kibuga cya Emirates, n’uko ikipe ya Manchester City ngo yaba imushakira hasi hejuru.
Si we gusa, kuko na bagenzi be bakinana muri Arsenal barimo, Alexis Sanchez, Alex Oxlade-Chamberlain, nabo ngo baba bari ku rutonde rw’abo umutoza Pep Guardiola ashakisha.
Telegraph ikomeza itangaza ko binabaye ngombwa ko ajya mu yindi kipe ngo yabanza agasaba Wenger ko bicarana, akamubaza imigambi amufitiye, dore ko yari agifite amasezerano ageze ku myaka 3.
Wenger
Kuva Leicester yatwara igikombe mu irushanwa rya Premier League naho Arsenal agafata umwanya wa 2, ni kimwe mu byarakaje abafana binubira ko Wenger amaze igihe adatwara igikombe.
Ibyo biri mu byatumye atangira gushakisha abakinnyi bakomeye ngo umwaka utaha uzasange yiteguye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *