Abantu ntibavuga rumwe ku gitero cyagabwe kuri Ambasade y’ u Rwanda mu Bufaransa i Paris kuri uyu wa Gatatu taliki 18 Gicurasi 2016 mu masaha y’igitondo.
Ku ruhande rumwe, igikomeje gutera urujijo ni uko iki cyiswe igitero, uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, Jacque Kabale yatangaje ko ari ibikorwa by’ urugomo [bisanzwe…] ,byakozwe n’ abaturage b’ abanyekongo batuye mu Bufaransa nk’ uko tubikesha RBA.
N’ ubwo bimeze bityo, abo bantu 7 bibasiye inyubako ya Ambasade iherereye mu Mujyi w’ i Paris mu gace ka Jadin (XVIIIe) bahamennye ifu n’ inyanya ziseye zo mu bwoko bwa ketchup nk’ uko bitangazwa na Le Parisien ifata iki gikorwa cy’ agashinyaguro nk’ igitero.
Amakuru agera kuri Bwiza.com aturutse i Paris yemeza ko abanyekongo bakoze iki gikorwa bari bagamije kwihimura ndetse no kwerekana agahinda baterwa n’ ibikorwa by’ ubwicanyi inyeshyamba za ADF/LANU zikorera abaturage bo mu gace ka Beni mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru.
Si ibyo gusa, kuko aya makuru akomeza avuga ko akarere ka Beni kabaye indiri y’ imitwe yitwara gisirikare biturutse ku nyungu z’ imitungo karemano ihaboneka yiganjemo Coltan ikorwamo amatelefoni ngendanywa amaze kwamamara ku Isi hose.
Kuri iyi ngingo, umuntu wese ukurikiranira hafi politiki yo mu Karere k’ Ibiyaga Bigali yakwibaza aho u Rwanda ruhuriye na ADF/NALU uyu mutwe ugizwe ahanini n’ abarwanyi b’ intagondwa zigendera ku mahame akaze ya Isilamu batera Beni baturutse muri Uganda aho bakomoka.
Gusa kugeza magingo aya, ngo abo banyekongo bateye Ambasade y’ u Rwanda bitwaza ibyagiye bitangazwa ariko bikaburwa gihamya ko u Rwanda rwagiye rugira uruhare runini mu gufasha imitwe ya gisirikare nka CNDP na M23 yarwaniraga muri Kivu y’Amajyaruguru.
Sibwo bwa mbere Abanyekongo bibasira Abanyarwanda ku mugabane y’ i Burayi ndetse na Amerika kuko mu myaka ishize bagiye bakora imyigaragambyo ikomeye yamagana abayobozi bakuru b’ u Rwanda igihe bagiye kuri iyo mugabane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


