Urundi rutoki rwaratemwe

Huye: Abasaza n’abakecuru bacumbikiwe mu Babikira barasaba ko insina zibatunze zitatemwa

Sangiza iyi nkuru

Abakecuru n’abasaza 28 bacumbikiwe mu kigo cy’Abihayimana giherereye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, barasenga Imana ijoro n’amanywa ngo urutoki ruri mu kigo cyabo ntiruzatemwe.

Ni mu gihe, muri iyi minsi, nk’uko abaturage babivuga, ubuyobozi bw’umurenge wa Tumba buri gutema insina ziri mu mirima yo muri uwo murenge mu rwego rwo gusukura umugi.

Gahutu Anastase ni umwe muri abo basaza baba muri iki kigo cy’Ababikira cya Tumba. Afite imyaka 83. “ Numvise bavuga ko insina zose bazazitema. Ubu, usanze tumaze gutonora igikoki turarya. Ngo Mayor ntashaka insina. Ngo nidutere indabo n’ibiti bya avoca. Benshi bari kurira kubera insina zabo zatemwe. Ejo mudugudu yabwiye ma soeur ngo mu minsi itatu insina zose zibe ziri hasi. Twabababye cyane. Agatoki karera tukarya, tukanywa akagwa. Nibazitema tuzamera dute?”

Urundi rutoki rwaratemwe
Urundi rutoki rwaratemwe

Undi mukecuru w’imyaka 75, utuye muri uwo murenge, mu kagali ka Gitwa utarashatse ko amazina ye atangazwa, aragira ati “hashize nk’icyumweru. Nabonye baza baratema. Ngo ni umwanda. Ngo niduhinge karoti n’imboga nibyo bigira amafaranga. Nabonye bararitse insina zose nigira mu nzu. None se hari uburana n’umutegeka? Imyumbati yo ariko barayisize ngo nta mwanda itera.”

Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, Migabo Vital, mu butumwa bugufi bwa telephone, yagize ati “Intoki turifuza ko zose zisimbuzwa ibihingwa bigufi mu mugi nibyo byerera amezi 3 , mugihe igitoki kerera 6 uhereye cyamaze kwana , rero mukurwanya ubukene, umutekano muke, imirire mibi dukwiye gusimbuza intoki imboga ni imbuto.

Hirya no hino mu makaritsiye (quartiers) yo mu mugi wa Huye (Tumba, Cyarwa, Ngoma, Gahenerezo,) haracyagaragara ibibanza birimo insina nyinshi zihagaze. Zimwe ziri mu mirima ku muhanda wa kabulimbo, izindi ziri mu bipangu byubakiye. Ikigaragara nuko kugeza ubu insina zatemwe ari nke cyane ugerenanije n’izigihagaze. Abaturage baganiriye na Bwiza.com bavuga ko badasobanukiwe neza n’uko gahunda yo gutema insina iteye n’akamaro kayo.

Muzehe ari mu rutoki rw'Abihayimana
Muzehe ari mu rutoki rw’Abihayimana

Domice Gasarabwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *