Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko uyu yari arimo akora iperereza ku iyicwa mu Kwakira 2023 rya Komanda Ismaël Touhogobou, wakekwagaho kuba yari afite uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi.
Muri icyo gihe, umushinjacyaha wa gisirikare yari yavuze ko “ifatwa ritagenze neza.”
Ku ruhande rwe, Kapiteni Elysée Tassembedo, uzwi ku izina rya “liberateur de Sebba”, umuyobozi w’itsinda ry’ingabo zishinzwe umutekano mu majyaruguru zifite icyicaro i Ouahigouya, yatawe muri yombi igihe yari i Ouagadougou, aho yari yitabiriye inama ya Etat major ibyayivugiwemo bitaramenyekana.
Usibye abayobozi benshi b’ingabo bafashwe, abandi benshi basimbuwe mu myanya bari barimo nubwo umubare wabo utazwi.


