Amakamyo agera ku 100 amaze ibyumweru bibiri ahagaritswe ku mupaka wa Rusizi 2

Sangiza iyi nkuru

Hafi imodoka ijana z’amakamyo zikoreye ibicuruzwa zakumiriwe ku mupaka kuva mu byumweru bibiri bishize, mu marembo y’umujyi wa Bukavu ku mupaka wa Rusizi/Ruzizi 2. Iki gice cy’umuhanda cyahagaritswe n’insorensore za karitsiye zigaragambije kubera umunyemari ushaka gusana uyu umuhanda ungana n’ibirometero bibiri wangiritse.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko izi modoka zaturutse muri Kenya ndetse na Tanzania ndetse ngo abatwazi bazo ni abanyamahanga. Muri iki gihe bahamaze barahagaritswe ngo babayeho ubuzima bubi kuko ngo bibagora kubona aho kugura ibyo kurya.

Abatwazi bavuga ko bamenyesheje ubuyobozi muri RD Congo iki kibazo n’ingaruka kiri kubagiraho, babasezeranya ko baragikemura ariko ngo kugeza ubu nta kirakorwa.

Rusizi/Ruzizi 2, Rusizi/Ruzizi 1 kimwe na Grande (La Corniche) na Petite Barrière ni imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Kimwe n’indi mipaka, ni inzira abatuye ibihugu byombi ndetse n’abaturutse mu yandi mahanga banyuramo bagenderana ndetse bahahirana, ndetse zikaba n’inzira z’ibicuruzwa bituruka mu mahanga byinjira mu gihugu bizanwa mu modoka nini nk’izi. Ni igihombo ku batuye i Bukavu ndetse n’intara ya Kivu y’Amajyepfo muri rusange kuko abacuruzi ndetse n’abaguzi barabikeneye barabibura kandi babona biparitse hakurya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *