fa1583a7-d2f9-4685-ac2e-7cabc86d3ce3-1.jpg

Umuhanzi Fille aravugwaho gukorera ubutekamutwe mugenzi we wo muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni aravugwaho kubeshya no gusiragiza mugenzi we wo muri Tanzania, witwa Sharpen bari bemeranyije gukorana indirimbo akamurya utwe.

Ibi bivugwa ngo byabaye mu mwaka wa 2019 aho Fille na Sharpen bemeranyije gukorana indirimbo ndetse uyu mugore akaba yarahawe miliyoni imwe n’igice y’amashilingi ya Uganda ngo iki gikorwa kizagerweho.

Bombi nk’uko Bigeye ibitangaza, bemeranyije kubanza gufata amajwi y’iyo ndirimbo ndetse nyuma bakazakorana n’amashusho yayo.

Nyuma yo kwemeranya, Fille yasabye Sharpen ko akeneye kugura imyenda y’ibihumbi 800 by’amashilingi (imitwaro 80) izifashishwa mu mashusho y’indirimbo ndetse miliyoni imwe n’igice y’amashilingi ya Uganda kugira ngo ibyo asabwa byose abikore.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Sharpen akimara gutanga ibyo yasabwga, yavuye muri Tanzania akajya muri Uganda gutunganya iyo ndirimbo. Ageze i Kampala Fille ntiyigeze amwitaba ndetse ngo yamaze ibyumweru bitatu ashaka uko yavugana n’uyu mugore ariko birananirana, birangira asubiye iwabo muri Tanzania.

fa1583a7-d2f9-4685-ac2e-7cabc86d3ce3-1.jpg
Umuhanzi Sharpen uvuga ko Fille yamuriye utwe

Fille yakomeje kubwira Sharpen ko kubera gahunda nyinshi afite atari kubona uburyo bwo kuboneka ngo hakorwe amashusho y’indirimbo kandi ibisabwa yarabihawe.

Sharpen ku bwo kumara kurambirwa, yahisemo gushyira hanze ibiganiro yagiye agirana na Fille ku bijyanye n’amashusho y’indirimbo bagombaga gukorana.

Kugeza ubu Fille ntacyo aratangaza ku byo avugwaho. Nagira icyo atangaza, Bwiza.com yiteguye kuzakibagezaho.

c912779c-ca3a-4df6-b56d-af614f32998a.jpg

6fa738de-cb34-4d8f-bfb1-fb68ca2213f1.jpg

ea0092bf-1334-414c-8f90-12660f18467e.jpg

Uyu muhanzikazi muri iki gihe utorohewe ku bw’ibibazo by’urushako aravugwaho iyi mikorere ikunze kumvikana ku bahanzi. Bikunze kumvikana aho abahanzi barya iby’abandi ariko kubyishyura bikaba ingorabahizi.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Umuhanzi Fille aravugwaho gukorera ubutekamutwe mugenzi we wo muri Tanzania
    Izi ziba ari za karashika kandi nibwo buzima zigomba kubaho

  2. Umuhanzi Fille aravugwaho gukorera ubutekamutwe mugenzi we wo muri Tanzania
    Izi ziba ari za karashika kandi nibwo buzima zigomba kubaho

  3. Umuhanzi Fille aravugwaho gukorera ubutekamutwe mugenzi we wo muri Tanzania
    mujye mufasha aba bana aho kubashyira ku karubanda

  4. Umuhanzi Fille aravugwaho gukorera ubutekamutwe mugenzi we wo muri Tanzania
    mujye mufasha aba bana aho kubashyira ku karubanda

  5. Umuhanzi Fille aravugwaho gukorera ubutekamutwe mugenzi we wo muri Tanzania
    ABATEKAMITWE BARAKENYEYE N’IYO BAFASHWE BAHITA BAREKURWA URETSE KUBA MASO NTA KIZABADUKIZA KINDI

  6. Umuhanzi Fille aravugwaho gukorera ubutekamutwe mugenzi we wo muri Tanzania
    ABATEKAMITWE BARAKENYEYE N’IYO BAFASHWE BAHITA BAREKURWA URETSE KUBA MASO NTA KIZABADUKIZA KINDI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *