Umunyamideli ukomoka mu Rwanda, umwe mu bubatse izina mu buryo bukomeye muri Uganda, Judith Heard Kantengwa, yacanye umuriro kuri Ambasaderi wa Uganda muri Thailand, Barbara Mulwana, amushinja imyitwarire mibi. Ubutumwa uyu munyamideli yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatandatu, buva imuzi n’imuzingo imyitwarire ya Mulwana, ashinja kugira ibiro bya ambasade ya Uganda muri Thailand nk’ibaraza ry’iwe mu rugo. Hari aho yagize ati ” Uyu mugore [ Ambasaderi Barbara Mulwana] yagize ibiro bya ambasade ya Uganda muri Thailand nk’ibaraza ry’iwe. Ntabwo agisinya visa uko bikwiye. Hari n’ubwo yigeze gukina abwira umukozi we ushinzwe kwakira abantu ko niba umuntu runaka atari mu mibare ye nta viza agomba kubona.” Uyu mugore yatangaje ibi nyuma yo kwimwa urwandiko rw’inzira rwo kujya kuryoshya muri Thailand. Judith Heard avuga ko ubwo yajyaga gusaba Visa Ambasaderi wa Uganda muri Thailand yari amaze kwima Viza abantu 15 bashakaga kujya kurya ubuzima muri iki gihugu. Anamushinja kwishongora agafunga ibiro bye, mbere yo gutangaza ko ashobora kuzagaruka mu matariki ya 10 Gashyantare uyu mwaka. Ku bwa Judith Heard” Uramutse ushaka visa yihutirwa yo kujya muri Thailand ushobora kutayibona.” Ntiyumva impamvu umunya-Uganda mugenzi we amugirira nabi bene kariya kageni, nyamara Thailand ngo ari igihugu cyiza cyo kujya kuriramo ibiruhuko. Ati”Abanya-Uganda byabagendekeye gute? Umuntu aguha ibiro nguhe serivisi abaturage hanyuma ugatangira kubahohotera boshye amadayimoni? Ufata Abanya-Uganda bagenzi bawe nk’aho bari munsi yawe kubera ko ufite uburenganzira bwo gutanga za Viza? Ikirenzeho, nzi neza ko yanategetse ambasade ya Kenya muri Thailand kwanga ubusabe bw’Abanya-Uganda bifuzaga kujya muri Thailand babisabiye muri Kenya.” Judith Heard yavuze ko leta ya Thailand yamubwiye ko ahawe ikaze muri kiriya gihugu mu gihe yaba afite hoteli, indege n’amafaranga 500 yo muri kiriya gihugu, akaba atumva impamvu Mulwana yamwimye Visa kandi yujuje ibisabwa. Yasabye Abanya-Uganda kwandagaza uriya mugore imbere y’ubutegetsi bwa Thailand bwamuhaye ububasha bwo guha Visa Abanya-Uganda bifuza kujya muri kiriya gihugu. Judith Heard ni Umunyarwandakazi w’inzobere mu kwerekana imideli , yubatse izina mu gihugu cya Uganda ndetse ku bw’imbaraga ahabwa n’umugabo we, Umunyamerika Heard, atangiye gufungura inzira zimwinjiza mu banyamideli ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


