Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2020 ubwo Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihizaga umunsi mukuru w’intwari ku ncuro ya 26, perezida wa Repubulika yifatanyije nabo yunamira ndetse anashyira indabo ku gicumbi cy’intwari z’igihugu giherereye i Remera mu mujyi wa Kigali. Perezida Kagame yari aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, Barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, Dr Iyamuremye Augustin uyobora sena y’u Rwanda; Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira. Hari kandi Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence n’abandi. Kuri uyu wa gatandatu umunsi mukuru w’intwari z’igihugu wizihirijwe ku rwego rw’imidugudu. Mu butumwa burebana na wo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umuco n’urubyiruko Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko kurinda ibyo intwari zagezeho, ndetse no gukomeza kubyagura, kugira ngo ikiragano cyabo kizagire icyo gisigira abazagikomokaho. Ati” intwari twizihiza uyu munsi zushije ikivi cyazo ariko zisiga umurage w’ubutwari, zisiga zigaragaje ko abakurambere bacu mu ruhererekane rw’ibihe, bagiye bavuga ibyo u Rwanda rwagezeho, bityo urubyiruko bagomba gukomeza kwagura kuko buri kiragano kizajya gikenera umurage gisigira abazagikomokaho.” Bamporiki yibukije urubyiruko ko ari bo batabazi u Rwanda rufite, bityo bakaba bagomba guhora biteguye kurutabara mu gihe cyose yagira abarugabaho ibitero. Ati” Urugamba rw’amasasu rwararangiye, ariko turi ku rugamba rwo kubaka igihugu. Hagize n’utera intambara ku Rwanda, rufite abatabazi, baba ababikora nk’umwuga ariko n’Umunyarwanda uwo ari we wese aba yiteguye ko u Rwanda rugize urutera cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose nk’inzara, ubukene; tugomba guhagurukira gutabara u Rwanda tutizigama.” Insanganyamatsiko y’uyu munsi w’intwari iragira iti”ubutwari bwacu agaciro kacu.” Intwari zibukwa ziri mu byiciro bitatu, harimo iy’Imanzi ari zo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’umusirikari utazwi. Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange; ndetse n’intwari z’Ingenzi kugeza ubu zitaratangazwa amazina.


