Abakozi babiri muri Minisiteri y’Ubuzima birukanwe n’uwatwitswe n’umugore we mu nkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 27 Mutarama kirangira tariki ya 2 Gashyantare 2020. Twamaze kugitera umugongo, dutangira ikindi. Ni umwanya wo kwiyibutsa inkuru z’ingenzi zakiranze, ziganjemo izidasanzwe. Imikino n’imyidagaduro biza mu gice cy’inyuma cy’iki cyegeranyo. Ikaze!

Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu

Mu gihe u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose, byagaragaye ko hari ahakiri ikibazo. Urugero ni urw’umupangayi witwa Bonane Aimable ukodesha inzu mu Mudugudu w’Inyarurembo mu Kagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge wakubise nyir’inzu witwa Pierre Nkazamurego, amwita Interahamwe n’Umuhutu.

Ibi byabaye mu gitondo cya tariki ya 28 Mutarama 2020, ubwo Bonane ngo yumvikanaga avuga asubiramo n’ijwi riri hejuru ngo abana n’interahamwe n’abahutu. Ngo nyir’inzu yamusabye kuryama ntakomeze gusakuriza abantu, barafatana, bararwana gusa abaturanyi barabakijije. Ngo si ubwa mbere Bonane yumvikanye avuga aya magambo gusa amakuru ya vuba avuga ko RIB yamaze kumuta muri yombi kugira ngo akurikiranwe.

Umukobwa ufatira urugero kuri Perezida Kagame yakoze application ifasha gukurikirana umwana uri mu nda

Umukobwa umaze kumenyekana mu ruhando rw’ikoranabuhanga, utuye mu mugi wa Goma muri Congo witwa Uwase Josephine, ufatira urugero ku ijambo rya Perezida Kagame, yakoze ‘application’ ayita SoS Mama, ifasha umubyeyi gukurikirana imukurire y’umwana uri mu nda.

Yavuze ko iyi application ari: “igisubizo kigamije kugabanya impfu zifitanye isano no gutwita binyuze kuri telephone ngendanwa yahujwe n’igikomo cy’ubuhanga kigenzura ibimenyetso by’ingenzi by’umugore.” Ijambo rya Perezida Kagame uyu mukobwa agenderaho ni ‘Kora cyane kugeza ubwo wumva ububabare, kubera ko ubukene buryana kurushaho.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yasize umujyanama wa Minisitiri w’Ubuzima yirukanwe burundu

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yabereye muri Village Urugwiro tariki ya 28 Mutarama 2020, iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasize umujyanama wa Minisitiri w’Ubuzima, Gahungu Zacharie kubera amakosa akomeye yakoze. Ni inama yagize ingaruka ku bandi babiri bakora mu rwego rw’ubuzima.

Bwana Gahungu yirukanwe hashingiwe ku iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana abakozi ba leta. Iri teka kandi ryirukanye burundu Dr. NDAYISABA Gilles François, wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe indwara zitandura mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi. Muri uru rwego rw’ubuzima kandi, iteka rya Perezida ryemereye Dr. NYEMAZI Jean Pierre, wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Umugabo yatwitswe n’umugore we akoresheje amazi ashyushye

Byatangiye bivugwa ko mu mudugudu wa Bacyura, akagari ka Sibagire mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, umugabo witwa Theobard usanzwe ari Agronome mu mujyi wa Kigali yatwikishijwe amazi ashyushye n’umugore we, ikibazo bafitanye nticyamenyekanye gusa bikekwa ko ari amakimbirane yo mu rugo. Gusa andi makuru yaje ahakana ko Theobard yari Agronome Kandi ngo atuye mu karere ka Kayonza.

Theobard wahiye cyane mu maso ndetse no ku rutugu agaragara apfutse igice kinini cyo hejuru ku mubiri we, mu gitanda cy’ibitaro muri Rwamagana. Umugore we yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe.

UTUNTU N’UTUNDI

Igihembo giteganyirijwe uzakura ipine mu ijosi ry’ingona

Ikigo gishinzwe kubungabunga umutungo kamere muri Indonesia cyashyizeho igihembo ku muntu uzashobora kubohora ingona ifite uburebure bwa metero 4, ipine imaze imyaka itatu yaraheze mu ijosi ryayo. Iyi ngona yagaragaye mu mugezi wa Palu mu ntara ya Sulawei yo hagati.

Iki kigo (Central Sulawesi’s Natural Resources Conservation Office) cyashizeho iki gihembo kitigeze kivugwa ingano yacyo, gifite ikibazo ko iyi ngona yapfa inizwe n’iyi pine kuko iri kugenda ibyimbirwa kandi amashusho yafatiwe ku mugezi wa Palu akaba yarayigaragaje ihumeka mu buryo bugoranye nk’uko Telegraph yabitamgaje.

CSNRCO iti: “Igihembo giteganyirijwe uzashobora kubohora iyi ngona ipine.” nyamara ngo inshuro ebyiri abashinzwe kubungabunga ibidukikije bagerageje uburyo bwose bashoboye, birabananira.

IMIKINO

Ku wa gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2020, APR FC yegukanye igikombe cy’Ubutwari nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports 0-0 ku mukino wa nyuma. Police FC yaje ku mwanya wa kabiri yari yatsinze Mukura VS 4-1. Muri shampiyona y’Ubwongereza (English Premier League), Leicester City yanganyije na Chelsea 2-2, Liverpool itsinda Southampton 4-0, Manchester United inganya na Wolves 0-0, Burnley inganya na Arsenal 0-0 kuri iki cyumweru, mu gihe Tottenham Hotspur yatsindaga Manchester City 2-0. Muri shampiyona ya Espagne, Real Madrid yatsinze Atletico Madrid 1-0, Valencia itsinda Celta Vigo 1-0

IMYIDAGADURO

Mu bakobwa 54 bakomeje mu cyiciro cy’ibanze cya Miss Rwanda, hatoranyijwemo 20 bazajya mu mwiherero (Boot Camp) kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2020. Babiri muri bo; Nishimwe Naomie na Irasubiza Alliance bakomereje ku majwi y’ababatoye ku butumwa bugufi no kuri murandasi (internet) guhera tariki ya 23 Mutarama 2020.

Teta Ndenga Nicole, Uwase Aisha, Umutesi Denyse, Umwiza Phiona, Nyinawumuntu Rwiririza Delice, Ingabire Diane, Ingabire Jolly Ange, Mutegwantebe Chanisse, Kamikazi Rurangirwa Nadege, Akaliza Hope, Mutesi Denyse, Ingabire Gaudence, Ingabire Rehema, Musanase Hense, Kirezi Rutaremara Brune, Mukangwije Rosine, Umuratwa Anitha na Marebe Benitha, ni bo 18 batoranyijwe biyongera kuri bariya babiri batowe ku butumwa bugufi na internet.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *