Urukiko Rukuru rwa Ogun, ruri mu karere ka Ifo muri Leta ya Ogun muri Nigeria, rwakatiye umuhanzi wamenyekanye cyane kubera imyitwarire itavugwaho rumwe, Habeeb Okikiola uzwi nka Portable, igifungo cy’amezi atatu azira gukubita umupolisi.
Portable yahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umupolisi ndetse no kurwanya ifatwa rye n’inzego z’umutekano. Uyu muhanzi yafashwe muri Werurwe 2023 nyuma yo gushyamirana n’abapolisi bari baje kumushyikiriza inyandiko y’ifatwa.
Urukiko rwumvise ko ibyaha byakorewe mu gace ka Okeosa, Ilogbo ku itariki ya 18 Ugushyingo 2022 ahagana saa tanu za mu gitondo.
Nk’uko byasomwaga mu mpapuro z’ibirego, Portable n’abandi bantu batigeze bamenyekana bashinjwaga gucura umugambi wo gukubita umuntu, icyaha gihanwa n’ingingo ya 517 y’amategeko y’ubugenzacyaha ya Leta ya Ogun. Yanashinjwaga gukubita Osimosu Emmanuel, umupolisi, bikamugiraho ingaruka zikomeye, icyaha gihanishwa ibihano hakurikijwe ingingo ya 351.
Urukiko kandi rwasomye ikindi kirego gishinja Portable kwiba ibikoresho bya muzika birimo Yamaha H55 studio monitor, insinga zihuza studio na AKG P420 condenser, aho byose byibwe mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2022.
Mu gufata umwanzuro, Umucamanza Babajide Ilo yahamije Portable ibyaha bibiri, amuhanishiriza igifungo cy’ukwezi kumwe ku cyaha cya mbere hamwe n’amande ya Naira 10,000, ndetse n’amezi abiri ku cyaha cya kabiri hamwe n’amande ya Naira 20,000.
Ubishyize hamwe uyu muhanzi yakatiwe igihano cy’amezi atatu mu gihome gusa urukiko rwavuze ko ashobora kwishyura ibihumbi 30 by’ama-Naira maze akaba yarekurwa.,
Uyu mwanzuro ukomeje gutera impaka mu baturage, bamwe bakavuga ko ibihano byahawe Portable ari bike ugereranyije n’ibyo yakoze.


