Rugby:Ikipe ya RDC yegukanye igikombe cyaberaga mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya RDC yegukanye igikombe cyaberaga mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu 20 Gicurasi 2016 ubwo habaga umukino wa nyuma w’irushanwa rya Rugby Africa Div.2cup ryaberaga kuri stade Amahoro i Remera,ku mukino wa nyuma.
Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi cyane cyane u Rwanda kuko rwumvaga rwagitwara ku nshyuro ya mbere,ndetse no kuri RDC yifuzaga kukisubiza.
rigby
Ibi byatumye ikipe y’u Rwanda ikinana igitutu ,mu gihe RDC yo yari yashyize hamwe mu gice cya mbere kirangira n’ubundi ikibuga ikigize icyayo
Mu gice cya kabiri u Rwanda rwaje rwariye karungu rugerageza kwishyura, bituma RDC ikinana igihunga ndetse abakinyi ba RDC batera amahane ko bari gusifurirwa nabi bityo baza kuva mu kibuga umukino utarangiye kubera igitutu.
Gusa baje gusubiramo umukino urakomeza, RDC buri minota 5 niko umukinnyi uryamaga mu kibuga kubera kuvunika ariko biza kurangira igikombe icyegukanye.
rgby2
Ni mu gihe hari andi makipe yari yahataniraga umwanya wa Gatatu ku isaha ya saa saba, aho Lesotho yahanganaga n’ u Burundi biza kurangira Lesotho itsinze 6-3, kabone n’ubwo yari yaratewe mpaga.
Tubibutse ko iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu 4 ari byo u Burundi,RDC,Lesotho n’u Rwanda rwaryakiye iryo rushanwa.
impanvu nyamukuru yo kwakira iri rushanwa byari ukugira ngo byemezwe ku mugaragaro ko u Rwanda rwemewe na World Rugby kwitabira ayo marushanwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Anicet Rutembesa @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *