Rugby:Ikipe ya RDC yegukanye igikombe cyaberaga mu Rwanda
Ikipe ya RDC yegukanye igikombe cyaberaga mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu 20 Gicurasi 2016 ubwo habaga umukino wa nyuma w’irushanwa rya Rugby Africa Div.2cup ryaberaga kuri stade Amahoro i Remera,ku mukino wa nyuma. Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi cyane cyane u Rwanda kuko rwumvaga rwagitwara ku nshyuro ya mbere,ndetse no kuri RDC […]
Diamond yahamagawe mu bazitabira Bet Award
Diamond nyuma yo kugenda akorana indirimbo n’abahanzi bo muri Amerika harimo NE-YO ,Ubu byamaze kwemezwa ko ari mu bagomba guhatanira ibihembo bya Bet Award bizaba taliki 26 Kamena uyu mwaka i Los Angeles . Diamond ahamagawe mu bazitabira guhatanira ibi bihembo nyuma y’uko Eddy Kenzo yari yagaragayemo umwaka ushize, bikaba byarabaye kimwe mu bizamura izina […]
Gutandukana n’umugabo we byatumye umugandekazi Meva akoza intoki mu gitsina cye AMAFOT0
Mu gihe muri Uganda hakomeje kugenda hagaragara udushya twinshi mu bahanzi bafite amazina akomeye ubu noneho hiyongereyeho undi muhanzikazi “Meva” wagaragaye ashyira intoki mu gitsina cye. Nyuma yo gucibwa integege na bagenzi be ko atazi umuziki akanga ku wureka, Meva Katoto yagaragaye yikinishiriza mu birori ubwo yaririmbiraga mu mujyi wa Mbarara ku mugoroba wo kuri […]
Musenyeri Mwumvaneza Anaclet yimitswe nka Musenyeri mushya wa Nyundo
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi kuri uyu wa gatandatu, itariki 21 Gicurasi 2016, yifatanyije n’abakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo mu muhango wo kwimika Musenyeri mushya wayo, Anaclet Mwumvaneza. Musenyeri abaye umukuru wa Diyoseze ya Nyundo asimbuye Musenyeri Habiyambere wari umaze imyaka 19 ayiyoboye, akaba yashimiwe n’uwari uhagarariye Papa Fransisiko kubw’ukuntu yatunganyije inshingano ze. Muri uyu muhango […]
CNLG yifatanyije n’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare mu gikorwa cyo kwibuka
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amarorerwa yabaye ntiyasize n’ibitaro. Byageze n’aho abanganga bica abarwayi bashinzwe kuvura. Tariki ya 19 n’iya 20/5/2016, Ibitaro bya Kaminuza by’I Butare (CHUB) byakoze umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi. Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yifatanyije n’abayobozi n’abakozi by’ibyo bitaro, ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ububikoshakiro […]
Baghdad: abantu 4 bishwe abandi 90 barakomereka bikomeye
Muri Iraqi abantu bagera kuri 90 nibo bakomeretse bikomeye abandi 4 bahatakariza ubuzima, ubwo abashinzwe umutekano bakumiraga itsinda ry’abayisilamu baba Shi’ite brwanaga binjira mu mujyi bigarangambya. Kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Gicurasi 2016, abantu 90 bakomeretse abandi 4 barapfa, ubwo Polisi yageregezaga gukumira abasilamu baba Shi’ite bigaragambyaga bamagana ruswa iri mu bategetsi n’imbaraga nke […]
Musanze: Abaturage basaga 7000 basabwe kwirinda no kudahishira ikibi
Abaturage bagasa 7000 bo mu karere ka Musanze, Kicukiro na Nyaruguru basabwe kwirinda no kudahishira ikibi aho kiva kikagera, kandi bakagira uruhare mu kukirwanya batanga amakuru ku gihe y’umuntu wagikoze cyangwa ufite imigambi yo kubikora. Ibi babisabwe ku itariki 17 Gicurasi mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’utu turere hamwe n’inzego z’umutekano. Abo mu karere ka Musanze […]
Tanzania: Perezida Magufuli yirukanye minisitiri wa mbere amuziza ubusinzi
Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yirukanye minisitiri muri guverinoma nyuma yo kuza mu Nteko Ishinga Amategeko akiha no gusubiza ibibazo kandi yasinze nk’uko byatangajwe na perezidansi kuri uyu wa Gatanu. Perezida Magufuli uri ku butegetsi kuva mu Ugushyingo umwaka ushize, yasezeranyije kurwanya ruswa yivuye inyuma ndetse n’imikorere mibi muri guverinoma. Amaze kwirukana abayobozi benshi […]
Ku biro bya Perezida Barack Obama hagabwe igitero yagiye gukina Golf
Ku biro by’umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika humvikanye urufaya rw’amasasu, haza gufatwa umwe mu bakekwaho kugaba icyo gitero mu gihe bivugwa ko Obama yari yagiye gukina Golf. Kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Gicurasi 2016, mu gice kirimo inyubako ibarizwamo ibiro bya Perezida wa Amerika Brack Obama (White House) humvikanye urufaya rw’amasasu bituma […]
Katumbi muri Afurika y’Epfo nyuma yo gushinjwa gushaka guhungabanya umutekano w'igihugu
Nyuma y’amasaha ategeze kuri 48 ashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, Moise katumbi yaba yasesekaye mu gihugu cya Afurika y’Epfo nyuma yo guhabwa uruhushya n’ubutabera bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rwo kujya kwivuza hanze kuri uyu wa Gatanu. Aya makuru ntaremezwa neza, ariko umukozi wo ku kibuga cy’indege cya Lanseria, mu burengerazuba bwa Johannesburg […]
RDC: Abatuye Idohu bikanze igitero bava mu byabo barahunga
Abaturage batuye mu gace ka Idohu, gaherereye mu birometero bibarirwa mu 105 mu majyepfo ya Bunia mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane ku itariki 19 Gicurasi bataye ingo zabo bahungira mu bihuru. Nk’uko amakuru aturuka muri aka gace yageraga kuri Radio Okapi kuwa Kane yavugaga, ngo aba baturage baba barahunze bikanga igitero cy’abantu […]
Biravugwa ko Eddy Kenzo azamurwa n’imbaraga z’abapfumu bo muri Afurika y’Epfo
Eddy Kenzo amaze kurakarirwa n’abakunzi be nyuma y’aho amaze kwifatanya n’itsinda ry’abaririmbyi biyita abapfumu babarizwa muri Afurika y’Epfo rifatwa nk’imbaraga za Gakondo(Sangoma) Abafana bakomeje kugenda babonamo Eddy kenzo indi shusho isa n’iyubuyobe bwa Sekibi , nyuma yo kumubona ku mbuga nkoranyambaga ateruye amafaranga benshi bahamya ko ayakura mu bapfumu bo muri Afurika y’Epfo aho amaze […]
Umu DASSO arashinjwa guhohotera umunyamakuru wa VOA
Umunyamakuru Eric Bagiruwubusa,wa VOA aravuga ko yahohotewe na DASSO mu Mujyi wa Kigali ubwo yari arimo arakurikirana inkuru y’abacururiza ku muhanda birukanwaga. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba bwasabiye imbabazi iki gikorwa. Uyu munyamakuru aravuga ko telephone ye yangijwe muri uko guhohoterwa. Avuga ko yabonye DASSO irimo irirukana abacururizaga mu muhanda basa nk’abazamuka mu gahanda kajya […]
Ibuka ibabajwe n’uko abandujwe SIDA muri Jenocide yakorewe Abatutsi batagifashwa
Mu gihe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yahitanye imbaga y’abanyarwanda ndetse igasiga bamwe mu bagore n’abakobwa bandujwe virus itera SIDA, Ibuka ibabajwe n’uko batakitabwaho. Bagirishya Jmv umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyamasheke, yavuze ko aba bantuntu bandujwe SIDA batakitabwaho ngo babone ikibondora by’umwihariko. Yavuze ko mbere bafashwaga na AVEGA ikabagenera nibura igikoma, ariko nyuma […]
Abifuza kujya muri polisi kwiyandikisha bizarangira kuwa 29 Gicurasi
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bwatangiye kwandika abantu bose bifuza kwinjira mu gipolisi ku rwego rw’aba ofisiye bato. Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:  Kuba ari umunyarwanda, Kuba abishaka, Kuba byibura atarengeje imyaka 30 y’amavuko Kuba afite impamyabushobozi ya kaminuza (Ao) Kuba atarigeze akatirwa igifungo […]