Ikibaruta Olivier na mushiki we Joyeuse bavuga ko bamaze imyaka igera kuri 20 basiragira mu buyobozi basaba ko barenganurwa mu gihe imitungo y’ababyeyi babo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu yigaruriwe n’itorero rya ADEPR/ Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Mu kiganiro Olivier yagiranye na Bwiza TV, yavuze ko amasambu y’ababyeyi babo ADEPR/Gishari yatangiye kuyakoreramo bakiri bato, yubakamo urusengero n’amashuri ubu bakaba birirwa basembera ntaho bagira ho kuba ibireba kandi ntiyibasubize.
Ni amasambu aherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari, Akagari ka Cyiri, Umudugudu wa Ruhimbi. Umushumba w’Itorero rya ADEPR/ Gishari, Ndayiragije Narcisse avuga ko iyi mitungo bamaze igihe bayifite ariko ko bemera kwishyura aba bana ariko bikaba bitarakorwa nyuma y’imyaka isaga 20 bayifite kandi abana basembera hirya no hino.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Rushimisha Marc avuga ko nk’ubuyobozi bashishikajwe no guhuza izi mpande zombi aba bana bakaba bahabwa ingurane ku butaka bw’ababyeyi babo.
Bwiza TV yagiranye ikiganiro n’izi mpande zose. REBA VIDEO

6 Responses
Abana b’imfubyi za jenoside birirwa basembera imitungo yabo ifitwe n’Itorero rya ADEPR
Abo bana bafashwe.

Singurane y ubutaka gusa ahubwo bagomba nindishyi y iyo myaka 20 bahamaranye.kuko bahatwaye bazi neza ko hafite beneho urwonurucabana babishyure ayo bashaka cyangwa bavemo hasubirane banyiraho aliko ubundi ubwo bahabonye gute !!abantu barapfa abandi nabo bati tubonue ibyabapfuye!! nitorero se !!

Kuki se ubuyobozi bw’ibanze buhari bwakomeje kurebera imyaka 20 yose ntibajyane ADEPR mu nkiko ngo barenganure abambuwe ibyabo?
Ahumbwo bazashyireho n’indishyi arikon’ubuyobozi bwakomeje kurebera buzabibazwe