images-2019-07-12T182735.963-1280x720-1

Inama ku bagabo bashaka kongera amasohoro

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ikibazo cy’ubugumba gikomeje kwiyongera ku isi, impuguke mu by’ubuzima zikomeje gutanga inama zafasha abagabo kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amasohoro yabo.

Amasohoro ni uruvange rw’ibinyabutabire bikorerwa mu myanya ndangagitsina y’umugabo, kandi akaba afite uruhare runini mu gutera inda. Kugira amasohoro make cyangwa adafite ubuzima bwiza bishobora gutuma umugabo abura ubushobozi bwo gutera inda.

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bwagaragaje ko amasohoro y’abagabo yagabanutse cyane mu myaka 50 ishize, ahanini bitewe n’impinduka z’imibereho, imirire, n’imyitwarire.

Dore zimwe mu nama zatanzwe n’impuguke mu buzima ku bagabo bashaka kongera amasohoro:

 

1. Irinde ubushyuhe bwinshi ku mabya

Amabya akeneye gukorera ku bushyuhe buri hasi ugereranyije n’ubw’umubiri. Kurarana imyenda y’imbere, gukaraba amazi ashyushye cyane, cyangwa gukoresha sauna kenshi bishobora kubangamira imikorere y’amabya. Kwambara imyenda itabagama ni ingenzi.

2. Ruhuka bihagije kandi wirinde itabi n’inzoga nyinshi

Umunaniro ukabije n’itabi bigabanya imikorere y’imisemburo ya testosterone, ihuzwa n’umubare w’amasohoro. Kunywa inzoga nke no kugira ibihe byo kuruhuka bifasha umubiri kwisubiraho.

3. Kora siporo yoroheje

Siporo ifasha umubiri gukora neza, ariko iyo irengeje urugero cyangwa igihe kinini yikozwe nk’igare cyangwa moto, ishobora kugira ingaruka ku mabya. Guhitamo siporo yoroshye kandi idatuma amabya abangamirwa ni ingenzi.

4. Rya indyo yuzuye

Kurya ibiribwa bifite intungamubiri nk’amavuta make, poroteyine, imboga n’imbuto, inyanya, avoka, ubunyobwa, ndetse na chocolat yijimye, bifasha umubiri kongera amasohoro. Kunywa amazi ahagije nabyo ni ingenzi mu gusukura umubiri.

5. Irinde stress n’ibitekerezo byinshi

Ibitekerezo bikabije bishobora kubangamira imikorere y’imisemburo ifasha mu gukora amasohoro. Gusenga, guseka no kugira ibihe byo kugarura ituze ni ingamba zoroshye ariko z’ingirakamaro.

Impuguke zisaba abagabo kwita ku buzima bwabo bwa buri munsi, kuko guhindura imirire, imyambarire, n’imyitwarire bishobora kugira uruhare runini mu kongera ubushobozi bwo gusama no kugira ubuzima bwiza muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *