St Valentin: Akanyafu ku basore bavuga ko ‘batarakura’

Sangiza iyi nkuru

Harabura amasaha atangana umunsi kugira ngo twinjire mu munsi w’abakundana witiriwe Mutagatifu Valentin (Saint Valentin), byumvikane ko wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka.

Uyu munsi ni uwa babiri, bahuje umutima kandi batifurizanya ikibi. Ni uw’umusore n’inkumi cyangwa se umugore n’umugabo. Umunsi nk’uyu ni uw’ibyishimo ku bemeye kubana mu nzira y’urukundo, bakishimira ko batigeze bakomanya amahembe cyangwa byabaye ariko bakareba uburyo babisubiza mu nzira. Uyu munsi kandi urangwa n’impano zitandukanye z’urukundo, zirimo ubutumwa bwuje amagambo anyura umutima, uturabo dushimisha bombi ndetse no kwiyakira.

Uyu munsi ngo ugira ingaruka ku basore batarakura, icyo nise akanyafu. Aka gatuma umunsi ubasiga bibaza niba batarakerewe gushaka abakunzi, babuze amahwemo. ‘Abasore batarakura’ ni bandi ubaza uti: “Kubera iki nta mukunzi ugira?” Uwo agusubiza ko ‘atarakura ngo abe yamushaka’ kandi bigaragara ko imyaka afite ikuze, ya yindi yatuma batamutera ibuye mu gihe yashatse uwo bategurana urugo mu gihe kizaza, cyangwa se bakabaho gicuti bitewe n’uko babyumvikanyeho.

Bigenda bite kuri uyu musore?

Mwicaye mu mucaca muri urungano, mu cyumba cy’uruganiriro cyangwa se mwashyigikiye udutebe hanze , abakobwa n’abahungu ku munsi witiriwe Mutagatifu Valentin cyangwa mbere yawo, bahavugira byinshi iyo bamaze kugimbuka. Batangira kubazanya abafite abakunzi, buri wese akagerageza ‘kwiyaminiya’ [ndavuga kwiyizera no kwerekana ko ashoboye], akaga kakagusha umwe cyangwa babiri basigaye batabafite.

Abo bababaza impamvu batabashaka, bakabazwa icyo babuze kugira ngo bagere muri ibyo bihe, hakaba n’abakusanya udufataranga tw’urwiyenzo kugira ngo niba uwo musore yarabuze inkweto imujyana gutereta, azayiguremo kugira ngo atazagira ikindi yitwaza.

Mu rugo, imbere ya nyirarume na ba nyirasenge bizihiza uyu munsi mu myambaro itukura n’iy’umukara, bicaje wa musore, bamubaza niba nta musheri (Cherie) agira ngo bizihize uyu munsi, bajye gutembera banezerwe, ntiyirirwe arinze urugo mu gihe abandi bagiye kugirira ibihe byiza ahantu hatandukanye.

Umusore, abakobwa bari bangana bamwe barashatse, bigeze aho baganira, bamubaza impamvu we atazana umugore cyangwa ngo babone agendana n’umukobwa (Cherie), atangiye kurya indimi cyangwa se atanze ya mpamvu y’ubukure bukiri hasi, bati: “Bwa hehe ko intama yamukandagiye!”

Nyamusore atambereye gatoya ku muhanda cyangwa se yicaye iwabo mu rugo yiregereza mu muhanda, abonye babiri babiri mu mabara y’umutuku n’umukara, barifotoreza aho bageze hose babona haryoshya ifoto, baragana mu rugo aho bateguriye ibirori bitoya cyangwa se bagiye gufata kamwe mu kabari kari hafi aho. Ibi bitumye atekereza impamvu we ibi bihe bimucika, ahanini impamvu nyamukuru ari we.

Mu mashuri ariko cyane amakuru na kaminuza, ibya St Valentin byabaye nk’irushanwa, buri musore ashaka kugaragaza ubushongore n’ubukaka bwe kuri gahunda mu kwigondera umukobwa yashimye (bamwe ngo ni icyuki, abandi ngo ni icyuma), gusa nkabakundira kumenya kurimba. Wa musore wigamba ubuto na bagenzi be bateye batyo, bageze muri ghetto, batangiye kurondora ama ‘couples’ babonye ameze neza cyane (Couples z’umunsi). Ibyago kuri wa musore ni ukuba abana muri ghetto na bagenzi be bombi/bose bizihije uwo munsi. Ni umunsi w’irungu kuri we, nkeka uyu muvandimwe awanga cyane, ariko kandi yibaza impamvu umukunzi atagomba kujya muri gahunda ze, ubutaha na we akazaryoha nka bagenzi be.

Ibi mvuze haruguru ndetse n’ibindi ntazi, ntarumva cyangwa ntarabonesha amaso yanjye, bikubita akanyafu bene aba basore, mu mwaka utaha na bo bakambara imyenda ya ya mabara, agatoki ku kandi n’impano (cadeaux) ziteguye hafi aha ngaha. Abafite ibyangombwa kugira ngo bashakane, na bo barabikora, bitewe n’akanyafu banyujijweho n’uyu munsi.

Mutagatifu Valentin n’uyu munsi wamwitiriwe

Valentin yabayeho, aba umwepisikopi w’i Roma mu kinyejana cya gatatu. Yagize imyemerere itandukanye n’iy’umwami w’abami Claude, bifatwa nko kwigomeka, maze aricwa.

Mu gihe cy’intambara ubwami bwa Roma bwarimo, umwami Claude yategetse ko abasirikare badasezerana, gusa Valentin yabirenzeho, ajya abikora rwihishwa, biramenyekana ariko bwo uyu mwami yategetse afungwa ndetse akicwa, gusa ngo agashya kabayeho, ni uko Valentin ajya kwicwa, yandikiye ubutumwa umukobwa w’umucungagereza yari afungiwemo, amubwira ati: “Valentin wawe.”

Mu kinyejana cya gatanu (mu mwaka wa 496 nyuma y’ivuka rya Yesu/Yezu) ni bwo Papa Gelasius I yatangije umuhango wo kwizihiza umunsi wa Mutagatifu Valentin tariki ya 14 Gashyantare, iki ni na cyo gihe yanyongewe, azira kwigomeka ku mwami Claude.

Uyu munsi wabaye uw’abakundana. Mu kinyejana cya 18 mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi cyane mu Bwongereza, abakundana ni bwo batangiye kujya bahana indabo, udushusho tw’utunuma, udutima ndetse n’udukarita turiho ubutumwa bw’urukundo. Mu kinyejana cya 19, ibi byo mu kinyejana cya 18 byakomeje gutangwa, haba ubwiyongere bwa ya makarita abumbatiye ubutumwa bw’urukundo.

Umunsi wa Mutagatifu Valentin wizihizwa mu bihugu byinshi biri hano ku isi, cyane mu Burengerazuba bw’isi (Ubufaransa, Ubwongereza, Ubutaliyani, Amerika n’ahandi). Uburyo wizihizwamo buragenda bufata indi ntera, haba mu bashakanye ndetse n’abatarashaka bakigimbuka.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. St Valentin: Akanyafu ku basore bavuga ko ‘batarakura’
    Ntago abasore tuvuga ko tutarakura ahubwo nuko abinkwakuzi mu bwenge twaje kuvumbura ko ntankundo ziba ino ahubwo inkumi ziba zikurikirana ibintu Aho gukunda nyirabyo.

  2. St Valentin: Akanyafu ku basore bavuga ko ‘batarakura’
    Ntago abasore tuvuga ko tutarakura ahubwo nuko abinkwakuzi mu bwenge twaje kuvumbura ko ntankundo ziba ino ahubwo inkumi ziba zikurikirana ibintu Aho gukunda nyirabyo.

  3. St Valentin: Akanyafu ku basore bavuga ko ‘batarakura’
    Ntago abasore tuvuga ko tutarakura ahubwo nuko abinkwakuzi mu bwenge twaje kuvumbura ko ntankundo ziba ino ahubwo inkumi ziba zikurikirana ibintu Aho gukunda nyirabyo.

  4. St Valentin: Akanyafu ku basore bavuga ko ‘batarakura’
    Ntago abasore tuvuga ko tutarakura ahubwo nuko abinkwakuzi mu bwenge twaje kuvumbura ko ntankundo ziba ino ahubwo inkumi ziba zikurikirana ibintu Aho gukunda nyirabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *