Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi baza mu rutonde rw’abantu 100 bavuga rikumvikana ku mugabane w’Afurika.
Uru rutonde rushingiye ku bushakashatsi bukorwa na The Africa Report buri mwaka. Aba bombi bagaragara ku rwateguwe mu 2019. Abantu 100 bose baruriho barangajwe imbere n’umuherwe w’Umunya-Nigeria, akaba uwa mbere mu batunze cyane muri Afurika, Aliko Dangote. Louise Mushikiwabo aza ku mwanya wa 65 mu gihe Clare Akamanzi aza ku mwanya wa 95.
Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yaguye imbago mu bijyanye na politiki ubwo yahabwaga inshingano zo kuyobora La Francophonie tariki ya 12 Ukwakira 2018. Iki gihe Mushikiwabo yari ahataniye uyu mwanya n’Umunya-Canada witwa Michaël Jean. Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange, bari bashyigikiye cyane Louise Mushikiwabo, kuko bari bamwitezeho kubahesha ishema hakurya y’inyanja. Asobanuye ububasha bw’umugore w’Umunyafurika ndetse n’Umunyafurika muri rusange.
Clare Akamanzi yabaye umuyobozi mukuru wa RDB (Rwanda Development Board) kuva mu 2017. Kuva yahabwa izi nshingano, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwaranzwe n’impinduka nziza zirimo kubaka ibikorwaremezo bikurura bikanakira ba mukerarugendo cyane cyane amahoteli ajyanye n’igihe, ndetse hakorwa ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga bwitwa Visit Rwanda, ubu bukaba bukorwa ku bufatanye n’amakipe y’umupira w’amaguru akomeye ku mugabane w’Uburayi; Arsenal na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Amagambo ya Visit Rwanda agaragara ku myambaro abakinnyi b’aya makipe Bambara ndetse no mu masitade yayo; Emirates Stadium mu mugi wa Londre na Parc des Princes mu mugi wa Paris.
Mu magambo make, uru rutonde rugaragaraho abanyapolitiki, abaherwe, abahanzi, abakinnyi ba filime n’abakinnyi b’umupira w’amaguru. Umuntu uri ku mwanya w’100 ni Umunyafurika y’Epfo w’umunyemari witwa Bridgete Radebe, uyu ni umushoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, akaba n’umushabitsi.



2 Responses
Afrika: Louise Mushikiwabo na Clare Akamanzi mu bavuga rikumvikana
Muzamureka kwikuza harababakuza
Afrika: Louise Mushikiwabo na Clare Akamanzi mu bavuga rikumvikana
Muzamureka kwikuza harababakuza