RIB iranyomoza abavuga ko Me Evode Uwizeyimana afunzwe

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruranyomoza amakuru avuga ko umunyamategeko Me Evode Uwizeyimana uherutse kwegura ku mwanya w’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera, yatawe muri yombi.

Aya makuru y’impuha yatangiye kuvugwa nyuma y’aho RIB itangarije ko yakiriye dosiye ye yo guhohotera umugore w’umusekirite. Byakomeje kuvugwa na nyuma y’aho uru rwego rwatangarije ko dosiye ya Me Evode yagejejwe mu bushinjacyaha.

Mu kiganiro na The New Times, umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko Me Evode Uwizeyimana adafunzwe kuko dosiye ye itakiri mu maboko yabo.

Umuhoza ati: “Ntabwo dosiye ya Uwizeyimana ikiri mu maboko y’ubugenzacyaha ahubwo yashyikirijwe ubushinjacyaha.”

Urwego rw’ubushinjacyaha ruvuga ko rwakiriye dosiye ya Me Evode Uwizeyimana tariki ya 7 Gashyantare 2020. Umuvugizi warwo, Nkusi Faustin avuga ko ibihano bishoboka cyangwa ntibishoboke nyuma y’inyigo izakorwa, ishobora kumara amezi 6 nk’uko itegeko ribitaganya.

Bikimara gutangazwa ko Me Evode yahiritse uyu mugore ku nyubako ya Grand Pension Plaza iri mu mujyi wa Kigali, tariki ya 3 Gashyantare 2020, yasabye imbabazi abicishije ku rubuga rwa Twitter, akurikizaho kujya ku cyicaro cy’ikigo cya ISCO uyu mugore akorera.

Nyuma byatangajwe ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukora iperereza ku byaha Me Evode aregwa, nyuma y’aho uyu mugore yari amaze kuyishyikiriza ikirego.

Nyuma y’aho Ubugenzacyaha bushyikirije dosiye Ubushinjacyaha, na bwo bufite ububasha buhabwa n’itegeko bwo gukurikirana dosiye y’umuntu afunzwe cyangwa se yidegembya. Abatangaje iby’ifungwa rya Me Evode (bakwirakwije ibihuha) birashoboka ko ari ababimwifuriza cyangwa se abashaka gushyushya imbuga nkoranyambaga.

Ingingo y’118 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umuntu wese ubabaza umubiri w’undi muntu ku buryo buke, ubwitonzi buke uburangare, umwete muke, ubuteshuke n’ubuteganye buke ariko adafite umugambi wo kumugirira nabi, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500, 000 RWF) ariko atarenze miliyoni imwe (1,000,000 RWF) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *