Bikorimana Jean Bosco, utuye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kigembe, yandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, amusaba ko hashyirwaho igihe cy’igerageza cy’amezi atandatu ku bantu bose bifuza kurushinga.
Mu ibaruwa ye yanditswe ku buryo butomoye kandi bwuje isesengura, Bikorimana asaba ko hajyaho ingingo nshya mu mategeko y’u Rwanda, isaba abitegura kurushinga kubanza kubana nk’umugore n’umugabo mu buryo bw’igerageza, mu gihe cy’amezi atandatu, mbere y’uko babona uburenganzira bwo gusezerana imbere y’amategeko.
Avuga ko iri gerageza ryafasha abafite gahunda yo gushyingiranwa kumenyana kurushaho, bakareba niba koko bashobora kubana neza, bityo bikagabanya amakimbirane akunze kurangwa mu ngo nyinshi no gutandukana kw’abashakanye.
Bikorimana ati: “Ibi bizafasha kumenyana neza, banamenye neza niba ibyo kubana bagomba kubibona.”
Mu buryo bwo gushimangira igitekerezo cye, yagaragaje ko no mu zindi gahunda z’ubuzima zisaba igihe cy’igerageza, nka’abakozi ba Leta bashya basabwa amezi atandatu y’igerageza.
Uyu mugabo asoza agaragaza impungenge aterwa n’uko bamwe mu bashakanye babyarana abana mu gihe gito, nyuma bakaza gutandukana, ibintu abona byakumirwa iyo baba barahawe umwanya uhagije wo gusobanukirwa na gahunda yo kubana. 



One Response
Njyewe ntabwo nashyigikira ko habaho igihe cy’igerageza mu kubana k’umugabo n’umugore. Uwo muzabana ugomba kumwigaho mu gihe murimo kurambagizanya nk’uko bisanzwe bigenda. Ku ruhande rwanjye ahubwo, mu rwego rwo kugabanya ibibazo byugarije ingo, numva hakurwaho amasezerano yo kubana ubuziraherezo, hagashyirwaho amasezerano yo kubana mu gihe kizwi runaka (imyaka itari munsi y’itanu ariko itarenga icumi), nyuma y’iyi myaka, abashakanye bazajya bumva bagikeneye kubana bagakorana andi masezerano angana n’ayo maze kuvuga, bityo bityo, kuzageza igihe bazumva batagikeneye kubana bagatandukana batiriwe bajya gusaba gatanya kuko amasezerano yaba asobanutse. Ibi byakuraho cyangwa bikagabanya kwicana hagati y’abashakanye, indwara y’agahinda gakabije ituruka ku rushako rubi, abana barererwa mu ngo zirimo amakimbirane bakahababarira, n’ibindi bibazo bitandukanye ntavuze.