e125ad00-2cb9-11f0-b94c-af824e2cce35.jpg

Sud-Kivu: Muri Rugezi hagaragaye imirambo myinshi y’abasirikari ba FARDC n’abafatanyabikorwa

Sangiza iyi nkuru

Mu bisambu bya Rugezi  ahari hamaze iminsi habera imirwano hagati y’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo n’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije n’uwa M23 hatoraguwe imirambo myinshi y’abasirikare barwana k’uruhande rwa Leta ya Congo bigaragara ko baguye muri ibyo bitero.

Abagore bari bagiye guhinga nibo batangaje iyi nkuru ko mu minsi ibiri ishize babonye imirambo myinshi y’abasirikari inyanyagiye hirya no hino mu mirima yo muri Rugezi igice giherereye muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahari hamaze iminsi habera imirwano ikomeye.

Ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu batuye muri ibyo bice yagize ati: “Bari abagore benshi ubwo bari bagiye mu murima guhinga, basanze imirambo myinshi y’abasirikare barwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa inyanyagiye aho bari barimo bahinga.”

Umwe muri abo bagore yagize ati:”Twazindutse kare tujya guhinga dutungurwa no gukubitana n’imirambo y’abasirikari iryamye mu gihuru, twigiye imbere tubona  imirambo irindwi, ikikije umurima, dukebutse ku rundi ruhande nabwo tubona indi mirambo igera kuri icumi n’itatu hafi aho; byari ibintu buteye ubwoba.”

Aba bagore bavuga kandi ko usibye kuba barabonye imirambo y’abasirikare barwana ku ruhande rwa  Leta harimo n’abambaye iyenda y’ igisirikari cya Congo FARDC bapfuye, babonye n’imbunda nyinshi mu gihuru zirimo na Mashin Gun, Gatimba n’amasasu menshi byose binyanyagiye mu mirima.

Rugezi iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Komine Minembwe, ni igice umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byabohoje mu mezi abiri ashize, ni igice ihuriro ry’Ingabo za Congo zikunda kugabamo ibitero aho igitero giheruka bakigabye hagati mu cyumweru gishize.

Kuva ihuriro rirwana ku ruhande rwa leta ya Congo rya kubitwa inshuro muri ibi bice nta kindi gitero baragaba mu Rugezi, bigakekwa ko bahatakarije abantu benshi cyane, ari na yo mpamvu bahagaritse ibi bitero, kuko babikoraga buri munsi.

Ni mu gihe hari n’andi makuru avuga ko kuwa gatanu w’icyumweru gishize, ingabo z’u Burundi zamanutse zerekeza mu Cyohagati ziturutse ziturutse Bujumbura mu rwego rwo kwisuganya ngo batangize ibitero mu Mikenke ahari ibirindiro bya Twirwaneho na M23.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *