Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage banenga imvugo y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yumvikanye mu mu kavidewo kacaracaye ku mbuga nkoranyambaga kuva tariki ya 21 Gashyantare 2020.

Aka kavidewo dukesha TV1 mu cyegeranyo kivuga ku bayobozi bagiye bagaragaraho imvugo mbi barimo Visi-Meya w’Akarere ka Huye ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kankesha Annonciata na Nyirarukundo Ignatienne ugifite izi nshingano muri iyi Minisiteri.

Havugwamo kandi uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Shema Jonas wise abaturage inyagasozi. Undi ni Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wari uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge wise abacuruzi ‘amabandi’ndetse na Me Evode Uwizeyimana wari uzwiho kwibasira abantu batandukanye, aba bo ntibagifite izi nshingano.

Ignatienne yabazaga ibibazo umugabo ufite abana umunani mu kigo cya Iwawa.

Umugabo ati: “Mfite abana umunani.” Ignatienne aramubaza ati : « Ariko se wari mu irushanwa? (…) rero uranyiteje, ugabanye amagambo (…)”.

Na none mu Kigo Ngororamuco cya Gashonga kiri mu Karere ka Rusizi, Minisitiri Ignatienne yahasanze umugabo ufite abana batatu, amubaza ati : “Bagufatiye kwiba ? Nta byangombwa ugira ? Kwanza uri umuhirimbiri ?” aramusibiza ati : ” Umugore yarapfuye, mfite abana batatu.”

Ignatienne yaramusubije ati : “Ngaho! Ubwo se uzababwira ngo waje gukora iki ? Uri mu kiruhukooo, uri he ? Ahubwo wararindagiye!”

Buri wese aka kavidewo kagezeho, yatangaga igitekerezo, ibinenga uyu muyobozi bigira ubwiganze. Kagaragara ku mbuga nkoranyambanga zirimo Twitter, Facebook ndetse n’amatsinda ya WhatsApp.

Nyuma yo kukabona, umwe aragira ati: “Mujye munyumvira abayobozi dufite!”

Ku rubuga rwa Facebook, uwitwa Neza Nabil Fekir yagize ati: “ None se niba umuyobozi mukuru muri MINALOC akoresha imvugo nka ziriya, ba gitifu b’utugari bakoresha izimeze zite?

Alfred Kagabo ati: “ Izi mvugo ntizibereye abayobozi rwose, na we yibwirize yegure kuko ndabona byaramwokamye.”

Rodrigue Nzayisenga ku rubuga rwa Twitter ati : “Ubundi koko niba tugendera ku mategeko, ibi ni icyaha gutukira abantu mu ruhame, kurenganya abantu witwaje umwanya ufite, kwandagaza abandi. Ndibuka H.E avuga ngo kandi abayobozi barabireba bakabyihorera.”

Bwiza.com yagerageje kuvugana na Minisitiri Ignatienne Nyirarukundo ku murongo wa telefone ngo adusobanurire iby’iyi mvugo ye n’uko yakiriye ibitekerezo bimunenga, ubu hashize hafi amasaba abiri atubwiye ko aza kuduhamagara.

Ati: “Reka nze kuguhamagara.”

Tumaze kumwibutsa tubicishije ku butumwa bugufi na WhatsApp, kugeza ubu ntabwo araduha igisubizo. Minisitiri Ignatienne naduhamagara [nk’uko yabidusezeranyije], ibyo atubwira kuri ibi bibazo turabibatangariza.

Ni kenshi humvikanye imvugo nk’iyi ku bayobozi, abaturage bakabasaba guca bugufi, bakabaha agaciro. Umukuru w’Igihugu mu nama y’Umushyikirano yabaye mu 2017 na we yasabye abayobozi kubaha abaturage no kubatega amatwi. Umuyobozi utisubiyeho ngo yubahirize ibyo , asabwa cyangwa se agasabirwa kwegura ku nshingano yahawe.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro
    Ariko nubundi iyo bigeze aho ujya mu kigo ngororamuco byumvikana ko nta Ndagagaciro ugira ni nayo mpamvu hateganijwe ibigo nka biriya
    ngwe sinumva ikosa rya Minister IGNACIENNE kuko bariya bantu baba muri biriya bigo nubusanzwe nabantu bananiranye muri Sosiyeti .Kandi umujura tujye tumwita umujura,Umusinzi tumwite uimusinzi ,utita ku rubyaro rwe tumwite nka kuriya Minister yamwise.

    1. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro
      Ariko ntekereza ko Uwiganye ikibi ataba akiruse. Nonese nawe urumva uramutse ufite inshingano yo kugorora uwananiranye wabikora umutesha agaciro kubera icyo uri cyo? kandi ntawagiye mu kigo ngororamuco azize icyaha ck’uko ari umuhirimbiri. Dukwiye kugira indangagaciro z’umuco nyarwanda wo guha agaciro ikiremwamuntu no kubahana. Ninanbyo Nyakubahwa President wacu asaba abayobozi, kugira indagagaciro na Kirazira. Hari n’ imvugo itabereye binajyanye n’urwego uriho.

    2. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro

  3. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro
    Umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose.

  4. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro
    Umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose.

  5. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro
    Jye ndashaka gusubiza Ruto wanditse haruguru kuba bari mubigo bibagorora bituma abantu babagiraho uburenganzira bwo kubatuka no kubandagaza?siko mbibona namba umuntu wese agomba guhabwa agaciro ahari hose.ahubwo ndebye uko bariya bantu bamwitwayeho mbona bamurusha ikinyabupfura rwose.twe nkabanyarwanda ntabwo dukeneye abatuyobora bafite imwitwarire nkiriya.dukeneye abo twubaha nabo bakiyubaho bigatuma twiyubahisha.murakoze

  6. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro
    Jye ndashaka gusubiza Ruto wanditse haruguru kuba bari mubigo bibagorora bituma abantu babagiraho uburenganzira bwo kubatuka no kubandagaza?siko mbibona namba umuntu wese agomba guhabwa agaciro ahari hose.ahubwo ndebye uko bariya bantu bamwitwayeho mbona bamurusha ikinyabupfura rwose.twe nkabanyarwanda ntabwo dukeneye abatuyobora bafite imwitwarire nkiriya.dukeneye abo twubaha nabo bakiyubaho bigatuma twiyubahisha.murakoze

  7. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro
    Ariko aba bayobozi ni ukutumva nkuko H.E yabivuze mu mwiherero wa 17? Cyangwa baba banyoye itabi? Uyu niyibwirize yegure kko si umuyobozi urwanda rukeneye mwiki gihe.

  8. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro
    Ariko aba bayobozi ni ukutumva nkuko H.E yabivuze mu mwiherero wa 17? Cyangwa baba banyoye itabi? Uyu niyibwirize yegure kko si umuyobozi urwanda rukeneye mwiki gihe.

  9. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro
    Oya oya rwose ukombyumva ntago wakosora umuturage umutuka ntacyo uba umurushije. Ahubwo wamugaya ukamusobanurira ibyo yagombaga gukora n uko yakwikosora utamutuka utamubwira nabi byaba ngombwa ukanamufasha kwikosora n abandi bakareberaho . Nguko kuba umuyobozi mwiza.

  10. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro
    Oya oya rwose ukombyumva ntago wakosora umuturage umutuka ntacyo uba umurushije. Ahubwo wamugaya ukamusobanurira ibyo yagombaga gukora n uko yakwikosora utamutuka utamubwira nabi byaba ngombwa ukanamufasha kwikosora n abandi bakareberaho . Nguko kuba umuyobozi mwiza.

  11. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro
    Yararengereye kabisa buriya wasanga nawe avuka nko mu bana umunani ise nawe yari ari mu marushanwa yo kubyara?ubundi se we iyo iwabo bakora planning wenda ubu yari kuba ari ku isi?

  12. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro
    Yararengereye kabisa buriya wasanga nawe avuka nko mu bana umunani ise nawe yari ari mu marushanwa yo kubyara?ubundi se we iyo iwabo bakora planning wenda ubu yari kuba ari ku isi?

  13. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro
    ubwo ategereje iki ko ategura cyangwa ategereje kweguzwa

  14. Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro
    ubwo ategereje iki ko ategura cyangwa ategereje kweguzwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *