Gen. Wilson Irategaka na Gen. Maj. Habimana Hamada bari mu banogeje umugambi wo kwitandukanya na FDLR, bashinga FLN ishamikiye mpuzamashyaka ya MRCD-Ubumwe. Bitandukanyije na FDLR ku mpamvu zirimo ko uyu mutwe wari uyobowe n’abashinjwa ibyaha bya jenoside nka Gen. Mudacumura. Aba bombi haribazwa aho baherereye muri iki gihe.
Hari amakuru atandukanye yavuzwe kuri Gen. Irategeka ariko impande zitandukanye zirimo n’ibitangazamakuru ntiziyavugeho rumwe. Ni ko bimeze ko kuri Gen. Maj. Habimana Hamada, bose bari bakomeye mu mutwe wa FDLR.
Amakuru kuri Gen. Irategeka
Hagati muri Mutarama 2020 ni bwo humvikanye amakuru byavugwaga ko aturuka mu batangabuhamya b’abarwanyi bahoze mu mutwe wa FLN, bakoraga bya hafi na Gen. Irategeka bavuga ko ashobora kuba yariciwe muri Operasiyo Sokola 2 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gace ka Kasika.
Bavugaga ko yakomerekeye muri icyo, kuva icyo gihe ngo ntiyongeye kubageraho ku birindiro byabo byari mu gace ka Nyamaleke. Umwe ati: “Yakomerekeye mu mirwano ya FARDC, kuva ubwo ntiyongeye kugaruka, twumva ko yapfuye.”
Aha habaho kwibaza niba uyu mujenerali yaba akiriho, cyangwa yarapfuye, bikaba ingorabahizi kumenya ukuri mu gihe nta rwego bireba rwigeze rubitangaza.
Ku rundi ruhande ariko, byavuzwe ko Gen. Irategeka akimara gukomerekera mu gitero cya FARDC, yahise ahungira mu Burundi, gusa aya nayo hari abayafashe nk’ibihuha.
Gen. Maj. Habimana Hamada
Amakuru aheruka avuga ko Gen. Maj. Habimana Hamada ari umuyobozi wa FLN mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahitwa muri Kirembwe. FLN ishingwa, ni we wabaye umuyobozi wayo, icyo gihe yungirijwe na Sinayobye Barnabé, Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara aba umuvugizi w’uyu mutwe nk’uko byavuzwe.
Gen. Hamada avugwa muri FLN mu gihe hari n’andi makuru avuga ko ari umuyobozi wa FDLR muri Kivu y’Amajyepfo. Aya ajyana n’andi yavugaga ko hari abarwanyi ba FLN basubiye muri FDLR, gusa ntabwo afitiwe gihamya.
Mu mpera za Mutarama 2020, hari amakuru yavuze ko Gen. Hamada amaze iminsi akorera ingendo muri Uganda ku bwa FLN, hongera kwibazwa aderesi nyayo y’uyu murwanyi.
Gen. Irategeka na Gen. Hamada
Nyuma y’amakuru y’uko Gen. Irategeka ashobora kuba yarapfuye, impande zimwe zivuga ko Gen. Hamada ari we muyobozi mukuru wa FLN, gusa urundi ruhande ruracyafata uyu murwanyi nk’umuyobozi uhagarariye ibikorwa bya gisirikare muri uyu mutwe.
Nta makuru mashya akivugwa, agaragaza cyangwa avuga aho Gen. Irategeka yaba aherereye gusa Gen. Hamada we avugwaho ibitandukanye. Impamvu zo guceceka no kuvuga amakuru atandukanye kuri aba barwanyi ntabwo izwi gusa nk’uko bigenda bigaragara no ku yindi mitwe mu mpande z’isi zitandukanye.
Byashoboka ko ari uko bikorwa ku nyungu z’uruhande rumwe cyangwa urundi, aho habaho guhishira gahunda y’umuntu ngo hatamenyekana imigambi ye cyangwa se agashyirwa ahagaragara kugira ngo ibyo apanga bikomwe mu nkokora.

2 Responses
Inyeshyamba bitazwi aho zarengeye: Gen. Wilson Irategeka na mugenzi we Hamada
Ngewe ngira ubwoba ko umunsi umwe iyi mitwe yazagira ingufu igateza u Rwanda ibibazo.
Icyo mbivugira nuko yazabona abayitera inkunga igakomera.Erega tuge tumenya ko n’imbere haba hari abarakare bayishyigikiye.Ni nde wali kumenya ko Sankara na Kizito babashyigikiye?Ikindi kandi,no mu butegetsi “ndani” habamo abarakare (discontent people).
Ikirenze ibyo,nta muntu n’umwe umenya akazaza (the future) keretse imana gusa.Ibintu bihora bihinduka mu buryo butunguranye.Who knew the Union of the Soviet Socialist Republics (USSR) would disintegrate in 1991?Nobody.